{Ni kenshi hakunze gusohoka filime zirimo ibikoko cyangwa ibindi biremwa bidasanzwe bitangaje bitajya biboneka ku Isi. Nubwo biba har ababireba bagakeka ko bibaho abandi babihakana ko ari amakabyankuru, hari amasura y’abakinnyi bazwi aba yihishe inyuma y’ibyo biremwa.}

Hari urutonde rwashyizwe ku mbuga za inteineti rwerekana bamwe mu bakinnyi ba filime bakina nk’ibiremwa bitangaje muri filime zitandukanye kandi zamenyekanye zikanakundwa.

Andy Serkis/César/Gollum

Andy Serkis ni Umwongereza w’imyaka 50 akaba ari na we uza ku isonga kuri uru rutonde. Uyu mugabo yamenyekanye nyuma yo gukina nka Gollum muri filime ‘Seigneur des Anneaux/Lord of rings’. Serkis kandi yakinnye ari ya ngagi nini cyane muri filime ‘King Kong’ (yasubiwemo muri 2005) ndetse anakina ari Capitaine Haddock muri ‘Les aventures de Tintin’.

Bill Nighy/Davy Jones

N’ubwo yatangiye umwuga we mu 1979 ndetse agakina muri filime zitari nyinshi zagiye zimenyekana nka ‘Love actually, Harry Potter, Underworld’ n’izindi; uyu munyarwenya ukomoka mu Bwongereza yamenyekanye cyane muri 2006 nyuma yo gukina nka Davy Jones muri filime ‘Pirates des Caraïbes’.

Ralph Fiennes/Voldemort

Akina muri filime ‘Harry Potter’ aho aba yitwa Valdemort umwanzi ukomeye wa Harry Potter. Uyu yagaragaye kandi muri filime zitandukanye zirimo ‘Strange days’, ‘Le patient anglais’, ‘La liste de Schindler’, ‘The constant gardener’, ‘Skyfall’ ndetse na ‘The Grand Budapest Hotel’.

David Prowse/Dark Vador

David Prowse ntakunze gukina agaragaza isura ye bwite ahubwo yikinira yambaye ibihisha andi mashusho. Yamenyekanye cyane muri filime ‘Star Wars’ aho yakinnye nka Dark Vador.

Peter Mayhew/Chewbacca

Ni Umwongereza ufite inkomoko muri Amerika. Yavutse mu mwaka wa 1944, areshya na metero 2, 21. Iyi ndeshyo ayikomora ku ndwara yitwa ‘Marfan Syndrome’, yamufashe mu bwana bwe ariko akaza kuvurwa agakira. Azwi nka Chewbacca muri filime ‘Star wars’.

Zoe Saldana/Neytiri

Zoe Saldana wavutse mu mwaka wa 1978, azwi nka Neytri muri filime ‘Avatar’ yayobowe na James Cameron. Yagaragaye mu zindi nka ‘Colombiana’, ‘Star Trek’, ‘Guardians of the galaxy’, ‘The words n’izindi’.

Robert Englund/Freddy Krueger

Uyu akunze kugaragara muri filime ziteye ubwoba (films d’horreur/horror movies). Englund ni Umunyamerika wavutse ku itariki ya 6 Kamena 1947, akaba umukinnyi n’umuyobozi wa filime, akoresha ijwi rye muri filime zitandukanye, ni n’umuririmbyi.

Seth MacFarlane/Ted