00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo batangiye kwiyitirira Umunya-Brésil Vinícius Junior

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 Ukuboza 2022 saa 05:08
Yasuwe :

Mu minsi ishize abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaje ko rutahizamu uri kubica bigacika muri Real Madrid no mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil iri mu Gikombe cy’Isi, avuka ku mubyeyi w’umugore ukomoka muri iki gihugu nubwo nta gihamya ihari ko ariho akomoka.

Binyuze ku makuru barahuye ku Rubuga Nkusanyamakuru ‘‘Wikipedia’’, benshi mu bakoresha internet muri RDC basangije ababakurikira inyandiko zigaragaza ko umubyeyi wa Vinícius Junior w’umugore yitwa Tatiana Kalonji Mbuyi, ndetse uyu musore akomoka mu Ntara ya Kasaï.

Ugendeye ku magambo y’ibanze akoreshwa mu gushakisha nta na rimwe rigaragaza mu by’ukuri icyemeza ko uyu musore w’imyaka 22 akomoka muri RDC. Yaba iyo wanditse “Congolese Vinícius”, “Vinícius mother”, “Vinícius origins” cyangwa “Tatiana Vinícius” ntacyo ubona kimwerekezayo.

Usibye ko nta gitangazamukuru cyemeza ko uyu musore akomoka muri RDC no ku rubuga rw’Ikipe ye ya Real Madrid ntabwo aya makuru agaragaraho.

Kuri uru rubuga rwanyujijweho aya makuru rushobora kwandikwaho na buri wese, ibi bituma ibyandikwaho bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma bitewe n’uwabyanditse, aho yakuye amakuru cyangwa inyungu abifitemo.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse byagaragaye ko mama wa Vinícius Júnior, yitwa Tatiana Vinícius yavukiye mu Mujyi wa São Gonçalo ho muri Brésil, ashyingirwa n’umugabo witwa José Paixao de Oliveira ahagana mu 1990.

Aba bombi bakimara kubana babyaranye abana batanu barimo Vinícius Júnior wavutse tariki 12 Nyakanga 2000, ndetse ni we mfura yabo. Nyuma yakurikiwe n’abandi bahungu batatu n’umukobwa umwe.

Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ari gukina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022, kiri kubera muri Qatar. Amaze gutsinda igitego kimwe muri iri rushanwa yitabiriye ku nshuro ye ya mbere.

Abanye-Congo batangiye kwiyitirira Vinícius ukinira Real Madrid yo muri Espagne n'Ikipe y'Igihugu ya Brésil
Vinícius yatsinze igitego cye cya mbere mu Gikombe cy'Isi ari mu mwambaro wa Brésil ku mukino igihugu cye cyatsinzemo Koreya y'Epfo ibitego 4-1
Vinícius Júnior ari kumwe n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .