Ku wa Gatandatu wa nyuma wa Werurwe buri mwaka, Marriott Hotel aho ikorera ku Isi hose ifata isaha imwe kuva 8h30 kugeza 9h30 z’ijoro, ikagira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Kigali Marriott Hotel nayo yifatanyije n’Isi yose muri iki gikorwa cyahuriranye n’uwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi usanzwe utegurwamo umugoroba wiswe ‘Nyama Choma Grill and Chill’.
Ni umugoroba abakiliya ba Kigali Marriott Hotel by’umwihariko abasohokeramo mu ijoro ry’uwa Gatandatu usoza ukwezi, bategurirwa inyama zokeje n’ibindi biribwa ku biciro byiza n’ibyo kunywa nka Mützig draught, aho ibiciro biba byagabanyijweho 50%.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Marriott Hotel, Alyson Hayes, yabwiye IGIHE ko impamvu bategura uyu mugoroba wa ‘Nyama Choma’ ari ukugira ngo bahurize abantu hamwe, baryoherwe n’ibyiza baba bateguriwe na Kigali Marriott Hotel.
Yagize ati “Intego yacu ni ukugirango abantu bishimishe mu mpera z’ukwezi. Ni uguhuriza abantu hamwe, ahantu heza bumva umuziki mwiza, bafata ibyo kurya biteguye neza n’ibyo kunywa bitandukanye banaruhuka.”
Kigali Marriott Hotel imaze kwigarurira abakiliya benshi barimo abanyarwanda n’abanyamahanga bitewe na serivisi nziza n’abakozi bazobereye ibijyanye no guteka, kwakira abantu n’ibindi.

























TANGA IGITEKEREZO