00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Internet ya ‘CanalBox’ yagejejwe Norvège ya Karama

Sosiyete Group Vivendi Africa Rwanda (GVA Rwanda) isanzwe itanga Internet ya CanalBox, yatangaje ko yatangiye gutanga serivisi zayo i Karama mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka ‘Norvège’ mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Kamena 2025, aho ubuyobozi n’abanyamuryango b’iyi sosiyete bagiye mu baturage, babasanga mu ngo zabo babagezaho serivisi nshya za CanalBox.

Umuyobozi Mukuru wa Group Vivendi Africa-Rwanda, Aimé ABIZERA, yavuze ko biyemeje kugeza ku Banyarwanda bose serivisi za internet ya CanalBox yihuta, ari nayo mpamvu bayigejeje ‘Norvège’.

Ati “CanalBox ikomeje kugeza internet yihuta kandi yizewe ku Banyarwanda benshi bashoboka. Uyu munsi, n’itsinda ryanjye twagiye mu baturage ba Norvège kubabwira ko CanalBox igeze iwabo.”

Abatuye Norvège bahawe amahirwe yo guhitamo ifatabuguzi rya internet yihuta binyuze mu byiciro bibiri birimo igura 25.000Frw ku kwezi ugahabwa Internet ya Mbps 50.

Hari n’ifatabuguzi rigura 40.000 Frw buri kwezi, ukabona internet ya Mbps 200.

Mu kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza za CanalBox, kugeza ubu umukiliya mushya n’abasanzwe, bahabwa ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe ku buntu ku rubuga rwa ’YouScribe’. Uru rubuga ni isomero rinini riba kuri internet ribarizwaho ibitabo bisaga ibihumbi 250, birimo ibirenga ibihumbi 30 bikozwe mu buryo bw’amajwi, ibinyamakuru n’ibindi byinshi mu ndimi zitandukanye.

Internet ya ‘CanalBox’ yagejejwe ‘Norvège’ ya Karama
Abaturage b'i Karama bishimiye kugezwaho internet ya CanalBox
Iyi internet ya CanalBox ikora neza i Karama

Special pages
. . . . . .