00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANALBOX-Rwanda yashyiriyeho abakiriya bayo uburyo bworoshye bwo kugura ifatabuguzi

Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ‘fibre optique’ mu Rwanda, CANALBOX-Rwanda, yashyizeho uburyo butandukanye kandi bworoshye bwo kugura ifatabuguzi ku bakiliya bayo.

Kugeza abatuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rubavu, bakoresha internet ya CanalBox, ndetse iki kigo kikaba giteganya no kwagurira ibikorwa ahandi hatandukanye mu bice bw’igihugu.

Uko cyagura imbibi z’aho gikorera ni ko cyorohereza n’abakiliya bacyo kubona ifatabuguzi igihe baryifuza, dore ko mu bwari bumenyerewe harimo kujya ku mashami ya Canal+, gukoresha MTN Mobile Money banyuze kuri *182*2*4# cyangwa Airtel Money bakanda *182*4*3*6#.

Hari kandi kugura ifatabuguzi rya CanalBox, umuntu ashobora gukanda *860# agakurikiza amabwiriza cyangwa akanyura ku rubuga rwayo canalbox.rw.

Ubu kandi CanalBox iri muri serivisi z’urubuga rwa Irembo, aho ushobora kunyura kuri IremboPlus cyangwa Application ya Irembo ukishyura ifatabuguzi.

Ubu buryo bushya bufasha abakiliya buri gusanga Abaturarwanda mu myiteguro y’impera z’umwaka, aho aba ari umwanya wo kuganira no kwishimana n’imiryango.

Mu kubafasha kwishimana hatangiritse akandi kazi bakora mu buzima bwa buri munsi cyangwa gufasha abana mu masomo n’ibindi bikenera internet, hashyizweho poromosiyo yagenewe abakiliya bashya, aho bagura ifatabuguzi gusa, hanyuma ‘router’ na ‘installation’ bakabihabwa ku buntu.

CanalBox nimara kugeza internet mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100%, hazakurikiraho n’umujyi wa Rubavu kuri ubu ugeze kuri 80%, na wo nurangira hakurikireho indi mijyi yunganira Kigali.

Muri aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba, CanalBox iri kugeza internet ku batuye mu mirenge ya Buhaza na Kanembwe, ndetse Umuyobozi Mukuru wa GVA Rwanda, Abizera Aime, akavuga ko intego ari ukugera hose mu Rwanda.

Ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda bose kwisanzura kuri internet, tuyibagezaho mu buryo bworoshye kandi itanashira. Poromosiyo yo kugira ‘Installation’ ubuntu ni ukugabanya igiciro abantu batanga kuri internet.”

Iryo fatabuguzi riri mu byiciro bibiri ari byo ‘START’ ryishyurwa 25.000 Frw, ugahabwa internet idashira ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda. Irindi ni ‘PREMIUM’ rigura 40.000 Frw buri kwezi, ukabona internet ya mbere yihuta ingana na Mbps 200 ku isegonda.

Ubu kandi abashaka ifatabuguzi bwa mbere, bashobora kwifashisha ikoranabuhanga rya ‘Application’ ya CanalBox iboneka kuri Google Play na App Store, bityo bikihutisha kubona internet.

CanalBox ifite gahunda y’imyaka 25 iri imbere, aho byibuze kugeza mu 2050 abaturage bari mu mijyi ikomeye mu Rwanda bose bazazaba bafite internet mu ngo zabo.

Umuyobozi wa CanalBox-Rwanda, Abizera Aime, yvuze ko intego ari ugufasha Abanyarwanda gukoresha internet badafite ubwoba ko iza gushira
Ifatabuguzi rya Internet ya CanalBox rigurwa mu buryo butandukanye kandi bwihuta
Ushaka Internet ya CanalBox ashobora kwirebera niba aho atuye ihagera
Ushaka Internet ya CanalBox ari guhabwa ‘router’ na ‘installation’ ku buntu

Special pages