Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024, kibera ku mu Mujyi wa Kigali ahashyizwe amashami mashya azajya afasha abakiliya bayo gutega.
Abakunzi b’imikino y’amahirwe batega banyuze muri Winner Rwanda bahawe amahirwe yo gukina muri iyo minsi ndetse abari bafite amatike bakinnye bagatsindwa, bahabwa andi mahirwe yo gutsindira ibindi bihembo.
Bimwe mu byo bagenewe harimo radiyo, itike y’ubuntu yo kuzakurikira umukino w’Amavubi na Bénin, telefone zigezweho, imyambaro y’amakipe akunzwe hirya no hino ku Isi, televiziyo ndetse n’amagare.
Sibomana Aman, umwe mu baganuye ku ishami rya Nyamirambo yavuze ko yishimiye kuba begerejwe ibikorwa kandi abahatuye “bakwiriye kuribyaza umusaruro batega”.
Aba bakiliya kandi bashimangiye ko ari ngombwa kugana Winner Rwanda kuko yishyura neza kandi ku gihe gusa abatega bagakina mu rugero.
Umuhuzabikorwa w’ubucuruzi muri Winner Rwanda, Gakwandi Aime Chris, yavuze ko bafunguye iri shami mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’abakiliya kandi bazajya banabafasha mu buzima bwa nyuma yo gutega.
Yagize ati “Abakiliya bacu banezerwe kuko twabegereje ishami hafi. Twasanze bishimye cyane kandi kugira ngo bizakomeze ni uko na nyuma yo gutega twajya tubakurikirana, muri make bakaba umuryango. Nta mukiliya wacu ukwiriye kugira icyo atuburana.”
Winner Rwanda ifite imikino igitangira kumenyerwa hano mu Rwanda harimo uwitwa ‘Aviator’.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yagaragaje ko bishimiye kubana n’abakiliya ndetse intego nyamukuru ari ukugera no ku bandi bari impande zose z’igihugu.
Aya mashami abiri ya Winner Rwanda yiyongera ku yandi ya Giporoso, Kimironko, Kagugu, Kinamba na Nyabugogo.
Mu gihe kiri imbere Winner Rwanda izakomeza kwagurira ibikorwa mu mpande zitandukanye by’umwihariko mu ntara zose. Nubwo hafunguwe amashami ariko abakinira kuri internet banyuze ku rubuga rwa www.winner.rw bazakomeza kugezwaho ibyiza byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!