Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabaye hagurwa ibikoresho byifashishwa mu mwuga wo kudoda no kuboha, binyuze mu bufatanye buri hagati yayo n’umuryango w’abakinnyi ba Golf (PMC) watanze inkunga ya 10.650.000 Frw.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, ni bwo bamwe mu bagize Rotary Club of Kigali Golf bahuriye mu kigo cya Rwanda National Union of the Deaf (RNUD), gifasha abafite ubumuga bwo kutumva.
Bafatanyirije hamwe kumenya imibereho yabo ndetse no kwiga ururimi rw’amarenga, ariko banasiga babahaye ibikoresho byo kubafasha kwiga umwuga w’ubudozi no kuboha binyuze muri Koperative Nyereka Ibiganza byawe ikorera Huye
Hakurikiyeho kugeza ibikoresho ku muryango udaharanira inyungu witwa Empower the Future, ufasha abana babaga mu muhanda bagasubira mu buzima busanzwe ndetse n’imiryango yabo igafashwa kwihangira imirimo.
Umuyobozi wa Empower the Future, Kayitare Emile, yavuze ko ibikoresho bahawe bizatuma iterambere n’intego bafite byihuta kandi imiryango myinshi ikabasha kwifasha.
Ati “Tureba abana bari mu muhanda tukabazana, bagasubira mu ishuri ndetse abandi bakihangira imirimo. Twahawe rero imashini zizadufasha kwihutisha akazi kandi ibyo dukora bibe bifite ireme, byihute na bo bagire ibyo binjiza binyuze mu masoko tubona abagurira ibyo bakoze.”
Mu bikoresho bahawe harimo imashini itera ibipesu, ishyira ibirango ku myenda byasabaga ko bajya kure bagiye gushaka aho babafasha kandi bikabatwara n’andi mafaranga n’umwanya.
Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Golf, Nkunda Apollo, avuga ko intego ihari ari ugukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Twanejejwe no kubagezaho ibi bikoresho kandi bizabagiraho akamaro kanini, ni ibintu byiza. Natwe biduhesha ishema iyo tubona dukora igikorwa gituma abantu batera imbere. Tuzakomeza gukorana kugira ngo turebe ko umubare munini w’Abanyarwanda wazamuka mu iterambere.”
Rotary Club of Kigali Golf yashinzwe muri uyu mwaka wa 2024, ikaba ari na yo Rotary club imaze igihe gito mu ziri mu Rwanda.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!