00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rocky Kimomo yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 April 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Rocky Kimomo wamenyekanye cyane mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano y’ikigo gicuruza amashusho cya StarTimes, akaba amwemerera gutambutsa filime ze kuri Ganza TV. Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bya StarTimes, ku wa 25 Mata 2025.

Hashize imyaka ibiri StarTimes itangiye gufasha abakunzi bayo gukurikira filime z’inyamahanga, ariko zisobanuye mu Kinyarwanda.

Izi filime zitambuka kuri Ganza TV mu gihe cy’umunsi wose, ariko kuko abakunzi bayo bagaragaje ko bifuza abasobanuzi b’Abanyarwanda kandi bakunze, yahisemo kongeramo imbaraga isinyisha amasezerano ikigo cya Rocky Entertainment.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes, Paruku René Pedro, yemeje ko ikigo kiyobowe na Rocky Kimomo ari kimwe mu byo bagiye gukorana.

Ati “Rocky azajya adufasha mu bikorwa tuzajya tunyuza kuri Ganza TV ikora filime ziri mu Kinyarwanda. Hamwe n’ikigo ayoboye cya ‘Rocky entertainment’ ni bamwe mu bafatanyabikorwa tuzakorana.”

Rocky Kimomo wari umaze igihe yifuza aya masezerano, yavuze ko yasinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe, gusa agasaba abakunzi be kuzawumara bakurikirana filime ze kuko nta rungu azabicisha.

Lizzie Lyu uhagarariye ubucuruzi muri StarTimes yasabye abakunzi bayo kugura ifatabuguzi, ndetse abataragura dekoderi zayo abashishikariza kuzigura cyane ko ari ibihumbi 15 frw gusa, kugira ngo na bo bagerweho n’ibyiza biri kuri shene za StarTimes.

Ganza TV ni shene ya 460 ku bafite ‘antenne’ y’igisahani, ndetse na 103 ku bakoresha iy’udushami. Inyuraho filime Nyafurika, ibiganiro mpuzamahanga, filime za ‘Kung-Fu’, ibiganiro by’urwenya n’ibindi.

Rocky Kimomo asobanura filime mpuzamahanga akazishyira mu Kinyarwanda
Filime za Rocky Kimomo zizajya zitambuka kuri Ganza TV
StarTimes yashyize igorora abakunda filime zisobanuye mu Kinyarwanda
Rocky Kimomo yasinye amasezerano y'umwaka umwe yanashyizweho umukono na Lizzie Lyu ushinzwe ubucuruzi muri StarTimes
Rocky Kimomo azajya akora filime zitambuka kuri Ganza TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .