Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w’imena w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda by’umwihariko inafasha ikipe y’amagare y’i Rwamagana, Les Amis Sportif.

Kuri uyu wa Gatandatu Shampiyona y’igihugu y’isiganwa ry’amagare “Rwanda cycling cup 2017” yakomeje, abakinnyi bagaragaza umurava n’ubushake mu gusiganwa bava i Nemba mu Karere ka Bugesera n’i Nyamata ku bakobwa berekeza i Muhanga.

Ubuyobozi bwa Cogebanque bwabwiye abahawe ibihembo ko hari amahirwe yo kuzigama ibyo bahembwe bifashije inzira y’ubukire itangwa n’iyi banki binyuze muri konti ya “Itezimbere”.

Kuri uyu munsi w’irushanwa, Beathe Ingabire wahize abandi bakobwa yahembwe amafaranga ibihumbi 50 by’u Rwanda, Manizabayo Eric mu ngimbi ahabwa ibihumbi 60, Ukiniwabo Rene Jean Paul wa mbere mu batarengeje imyaka 23 yahembwe ibihumbi 60 naho Twizerane Mathieu ahabwa ibihumbi 100 Frw nk'uwaje ku isonga mu isiganwa.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye aba bakinnyi n’abandi muri rusange ko konti ya ‘Itezimbere’ ishobora kubabera igisubizo cy’inzozi zabo.

Iyamuremye ati “Twahitiyemo abakiliya bacu n’abasiganwa konti ya Itezimbere nk’inzira y’ubudasa mu bikorwa biteza imbere. Iyi konti ntigira ikiguzi na kimwe haba kuyifungura ndetse no kuyikoresha kandi ikagira serivise zose nk’agatabo ko kubikuza n’ikarita yo kubikuza ya ATM”.

Cogebanque yahaye ububasha abayihagarariye hirya no hino mu gihugu ku buryo iyi konti uyishatse wese ayifungurira aho ari. Nko mu Karere ka Muhanga abatuye mu Murenge wa Shyogwe mu Cyakabiri bahasanga uhagarariye iyi banki ndetse n’abari mu mujyi wa Muhanga babona aho bayifunguriza.

Ingabire Beathe wabaye uwa mbere mu bakobwa yahembwe ibihumbi 50 Frw
Ingabire Beathe wabaye uwa mbere mu bakobwa yahembwe ibihumbi 50 Frw
Beathe Ingabire ashyikirizwa igihembo
Beathe Ingabire ashyikirizwa igihembo
Manizabayo Eric yahawe ibihumbi 60 Frw mu ngimbi
Manizabayo Eric yahawe ibihumbi 60 Frw mu ngimbi
Ukiniwabo Rene Jean Paul wa mbere mu batarengeje imyaka 23 yahembwe ibihumbi 60
Ukiniwabo Rene Jean Paul wa mbere mu batarengeje imyaka 23 yahembwe ibihumbi 60