Ibi byagarutsweho mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya komite icyuye igihe yari iyobowe na Andrew Rugege ndetse n’inshya izayoborwa na Aimable Rumongi, ukaba wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.
Andrew Rugege yagaragaje ko manda iherutse yari irimo akazi kenshi ariko bitabujije abanyamuryango gukorera hamwe bagakemura bimwe mu bibazo abaturage bari bafite ndetse n’ibitararangiye bikazakorwa muri manda itaha.
Yagize ati “Twasanze mu baturanyi bamwe hari abari bakwiye kuba bafite Ubwisungane mu Kwivuza ‘Mutuelle de Sante’ mu buryo bwihutirwa twarazibishyuriye ariko tubashakira icyatuma bifasha noneho bakajya babyikorera. Ni umushinga utararangiye neza ariko uzakomeza.”
“Ntabwo baratangira gucuruza ariko abagera kuri 50 ni bo tuzashobora guha amafaranga make batangire bacuruze kandi tubafashe be kuzagwa mu bihombo. Twatangiye manda dufite kandi abanyamuryango 26 none turi 39.”
Perezida mushya Aimable Rumongi yashimangiye ko ibyagezweho bizakomeza gusigasirwa muri manda itaha ariko hakongerwaho n’ibindi bikorwa bizateza imbere abaturage.
Ati “Muri uyu mwaka turashaka guha amazi meza abaturage baturiye ikiyaga kimwe mu Rwanda, tukayakurayo tukayabegereza imusozi. Dufite imashini nini dushaka gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze tukayabagezaho cyane cyane ku bayakeneye.”
Yongeyeho ati “Si ibyo gusa kuko tuzashyira imbaraga mu kurwanya inda ziterwa abana bakiri bato kuko icyo ni ikibazo gikomeye cyane. Ikizakorwa ni ukwegera iyo miryango kenshi tukayigisha kuri icyo kibazo n’ingaruka.”
Rumongi yongeyeho ko ku Kiyaga cya Muhazi ari ho hashobora guherwaho hatangwa amazi meza by’umwihariko mu Murenge wa Musha ariko umwanzuro ukaba utarafatwa neza bigendanye n’uko batarumva neza ibitekerezo by’abagenerwabikorwa.
Rotary Club Kigali Seniors imaze imyaka ibiri ibayeho gusa irashaka gukomeza gukura ikagurira n’ibikorwa byayo muri za kaminuza zo mu Rwanda kandi ikongera abanyamuryango bayo ku buryo barenga 150.



































Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!