00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu ikoranabuhanga ry’ibikorwaremezo cyemeje imikoranire na Nziza Training Academy

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 August 2022 saa 04:29
Yasuwe :

Ikigo cya Bentley Systems gikora ikoranabuhanga rya mudasobwa rihanitse mu gukora inyigo z’imishinga minini, cyahaye ububasha Nziza Training Academy bwo kuryigisha no kuriha ibigo byo mu Rwanda.

Bentley Systems ni kimwe mu bigo bifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu mishinga minini igendanye no gukora ibibuga by’indege, gukwirakwiza amazi n’ibindi bikorwa remezo.

Nziza Training Academy ni ishuri ryigisha abahanga mu mirimo itandukanye irebana n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo riri mu mashuri akomeye ku birebana no guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu bwubatsi mu Rwanda.

Amasezerano aryemerera gukorana na Bentley Systems, yashyizweho umukono kuri uyu wa 4 Kanama 2022, yitezweho kurifasha gukoresha no gutanga ikoranabuhanga rya Bentley mu Rwanda.

Rimaze kubaka ubukaka nk’ikigo gitanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ku bahanga mu kubaka, mu gukora ibishushanyo mbonera by’imihanda, ibiraro, inzu n’ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gukorana na Bentley Systems biha uburenganzira abantu bose bakorana nayo bwo guhugura, gufasha no kongerera ubushobozi abakoresha ikoranabuhanga ryayo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nziza Training Academy yemerewe gutanga ikoranabuhanga ryose ry’iki kigo, harimo porogaramu za mudasobwa zizwi nka Autopipe, MicroStation, OpenFlows, OpenGround, Plaxis, ProjectWise, SoilVision, Staad Pro, Synchro Pro n’izindi.

Nziza Training Academy kandi izanungukira ku kuba Bentley Systems iheruka kugura ikigo cya Power Line Systems kizobereye mu birebana n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.

Power Line Sytsems izwiho ikoranabuhanga rigezweho, gikoresha porogaramu za PLS-CADD, PLS-POLE na TOWER bivuze ko Nziza Training Academy izazigiraho ububasha ku buryo yazitanga ku bigo byo mu Rwanda biri mu rwego rw’ingufu.

Ubuyobozi buvuga ko mu gihe hari uwakenera ubufasha ashobora kubuhabwa binyuze kuri +250785568718 cyangwa email y’ishami rishinzwe ubucuruzi muri iki kigo [email protected]

Nziza Training Academy isanzwe ifite impapuro ziyemerera guhagararira ibigo bitanu bikomeye ku Isi birimo Microsoft, Autodesk, Midas, Protasofware, na Planswift.

Ikigo cy’Abanyamerika kabuhariwe mu ikoranabuhanga ry’ibikorwaremezo cyemeje imikoranire na Nziza Training Academy mu Rwanda
Nziza Training Academy imaze kubaka izina mu guhugura abakora ibijyanye n'ibikorwaremezo
Abahugurwa na Nziza Training Academy basoza bafite ubushobozi bwo gukora neza inshingano bahabwa
Nziza Training Academy isanzwe ifite impapuro ziyemerera guhagararira ibindi bigo bitanu bikomeye ku Isi
Nziza Training Academy kandi itanga ubumenyi mu gukora ibishushanyo mbonera by’imihanda, ibiraro, inzu n’ibindi bitandukanye by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .