Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mutarama 2025, ubwo ubuyobozi bwa I&M Bank ndetse n’ubwa Danube Home ikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya KABC, bugamije kugaragaza iki gikorwa cyabaye binyuze muri gahunda ya ‘Ryoshya Iwawe’.
Iyi gahunda izajya ituma abakiliya ba I&M Bank Rwanda bashobora kugura ibikoresho byo mu nzu byujuje ubuziranenge muri Danube Home, bakishyura mu byiciro mu gihe kingana n’amezi atandatu nta nyungu.
Ni inguzanyo umuntu yaka akayibona mu masaha 24, hagamijwe korohereza abakiliya kubona serivisi zihuse kandi mu buryo bworoshye.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya muri I&M Bank Rwanda, Yves Kayihura, yavuze iyi banki yishimiye gukorana na Danube Home mu korohereza abayigana kuba heza.
Ati “Iyi gahunda ni igice cy’ubukangurambaga bwa ‘Karame’, bugamije gufasha Abanyarwanda kugira ingo zicyeye kandi zifite ibikoresho byiza bigezweho ku nguzanyo iboroheye.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Danube Home, Joël Ngoga, yavuze ko iyi gahunda igiye gufasha no korohereza abakiliya kubona ibikoresho byiza bifuza ku buryo buboroheye.
Ati “Hari igihe umuntu yazaga hano agakunda igikoresho ariko ugasanga ubushobozi bwe butumye atakigura, ubu buryo rero buje gufasha abakiliya bacu kubona ibyo bifuza, kandi twishimiye gukorana na I&M Bank.”
Abakiliya bashobora kubona ibikoresho bitandukanye birimo intebe z’ubwoko bwose, ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’ibindi byose byo kurimbisha inzu yawe.
Ngoga akomeza asaba abifuza ibi bikoresho bari barahuye n’ikibazo cy’ubushobozi ko bakwegera iri duka, rikabafasha kubona iyi nguzanyo, ubundi bagahabwa ibikoresho bifuza ntakabuza.
I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, mu 2024 akaba aribwo yashyizeho gahunda ya ‘Ryoshya Iwawe’, igamije gushyigikira iya ‘Karame’, iguha inguzanyo yo kubaka no kugura inzu.













































Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!