Canal+ yagejeje mu Rwanda ikoranabuhanga rigamije kunoza isakazamashusho mu bigo by’ubucuruzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe bikorwa mu bindi bihugu, Canal + isanzwe imenyerewe mu birebana n’isakazamashusho yagejeje mu Rwanda uburyo bworohereza abari mu bigo by’ubucuruzi ku buryo bashobora kureba amasheni atandukanye mu gihe kimwe.

Ubu buryo buzwi nka Canal+ Business bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 8 Ugushyingo, bugenewe ibigo bihuriramo abantu benshi nk’amahoteli, restaurant, amavuriro, ibigo bya gisirikare n’ahandi usanga hari televiziyo nyinshi ahantu hatandukanye.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+, Tuyishime Alain, yasobanuye ko bari basanzwe batanga uburyo bugenewe gukoreshwa mu ngo, ariko ubu batangiye no guha ibigo serivisi zihariye.

Ati “Ubusanzwe wasangaga ubuyobozi bwa hoteli cyangwa ikigo aribwo bugena sheni abakiliya bari mu bice bitandukanye by’inyubako bashobora kureba, hamwe n’ubu buryo bushya ariko umukiliya niwe wihitiramo ibyo yifuza kureba bitandukanye n’iby’abandi.”

Umuyobozi wa Canal + Business muri Afurika, Houda Guedira, yasobanuye ko ikigo gikoresha ubu buryo kiba gifite ububasha bwo guhitamo sheni cyifuza, hashingiwe kuri televiziyo abakiliya bakenera kureba cyane.

Ati “Umukiliya ahitamo sheni yifuza ko tumuha akaba arizo yishyura gusa kandi ku mafaranga make, bitandukanye n’uko ubusanzwe umuntu agura ‘bouquet’ tukamushyiriraho n’amasheni adakeneye.”

Umukiliya ukoresha Canal + Business ahabwa dekoderi zihwanye n’umubare wa sheni akeneye, kandi mu gihe amashusho acitse kubera ikirere, ashyirirwaho uburyo ashobora gukomeza kureba akoresheje Internet.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Rwanda, Muhirwa Augustin, yatangaje ko mu gihe u Rwanda rutera imbere mu nzego zose, bitari bikwiye kumva umuntu yinubira kuba hotel runaka cyangwa ikigo bitamuha uburenganzira bwo guhindura sheni uko abishatse, bityo igihe kigeze ngo batangira kunogerwa n’ibyiza by’ubu buryo bugezweho.

Ikigo gihisemo gukoresha ubu buryo, gihabwa ubufasha bushoboka mu kugura no gushyiraho ibikoresho bikenewe kandi aho biri ngombwa Canal + ikamufasha kwishyura ikiguzi cy’ibikoresho.

Uretse kuba gukoresha Canal+ Business bituma abakiliya bawe banogerwa, binaguhesha amahirwe yo kumenyekanisha ibyo ukora mu bindi bigo bisaga 3000 bisanzwe bikoresha iri koranabuhanga, kandi nta kindi kiguzi uciwe.

Tuyishime Alain ushinzwe ubucuruzi na Houda uhagarariye Canal+ Business ubwo batangizaga iyi serivisi nshya igenewe ibigo by'ubucuruzi
Tuyishime avuga ko ubu buryo buzatuma abakiliya b'amahoteli barushaho kwishimira serivisi bahabwa
Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Rwanda, Muhirwa Augustin

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza