Iyi banki yatangaje ko muri iki gihe abantu bakomeje kubona serivisi itanga bitabaye ngombwa ko bajya ku mashami yayo ari hirya no hino cyangwa ku byuma bya ATM. Umuntu ashobora gufungura Konti akoresheje BPR mobile banking, anyuze kuri application yayo igihe atunze smartphone, agakurikiza amabwiriza.
Umukiliya usanzwe ufite konti cyangwa wayifunguye ashobora gukoresha Mobile Banking anyuze kuri iyo application cyangwa akanze 150# bikamufasha gukura amafaranga kuri Konti ye yo muri Banki akayashyira kuri telefoni ye cyangwa akayakura kuri telefoni akayabitsa kuri Konti ye.
BPR Mobile Banking kandi ifasha abakiliya kohereza amafaranga haba kuri konti za BPR cyangwa mu yandi mabanki akorera mu Rwanda. Ibafasha kandi no kwishyura ibintu na serivisi zitandukanye zirimo kugura umuriro, ifatabuguzi rya televiziyo, amazi, ikarita yo guhamagara n’ibindi.
Usibye Mobile Banking, BPR Atlas Mara kandi yashyiriyeho abantu ku giti cyabo uburyo bwo gukoresha no kubona serivisi za banki bakoresheje internet ( internet Banking) mu gihe yari isanzwe ikoreshwa n’ibigo binini n’ibiciriritse. Usanzwe afite Konti cyangwa umaze kuyifungura yinjira ku rubuga rwa BPR anyuze kuri www.bpr.rw agakanda ahanditse log on to online banking akabafasha kwiyandikisha muri internet banking.
Ubundi buryo bwo kubikuza kuri ATM na bwo burakora ariko muri rusange BPR Atlas Mara, ikangurira Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga birinda kuva mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus.
Uburyo wafungura konti muri BPR ukoresheje mobile banking
Niba ufite smartphone ushaka gufungura Konti muri BPR Atlas Mara:
– Jya muri Play store cyangwa Apple store, manura (Download) Application ya BPR Mobile Banking uyishyire (install) muri telefoni yawe
– Kanda ahanditse “New registration” ujye kuri “Open account”
– Shyiramo nimero y’indangamuntu yawe
– Umwirondoro wawe uzahita wigaragaza
– Shyiramo telefoni yawe na email
– Kanda ahanditse Agree terms and conditions
– Ukande ahanditse Submit
– Urakira ubutumwa burimo nimero ya konti kuri telefoni n’ijambo banga rigufasha kuyinjiramo.
– Bitsa kuri konti yawe ku mashami yose n’aba-agents cyangwa ukoresheje telefoni yawe kuri Mobile Money, Airtel cyangwa Tigo Cash.
Niba ushaka gufungura Konti kuri telefoni isanzwe:
– Kanda *150#
– Shyiramo 3 “Account opening”
– Shyiramo 1 “Verify Details”, Shyiramo nimero y’Indangamuntu kugira ngo wemeze amakuru akwerekeyeho. Subira inyuma.
– Kanda 2 “Account creation”, Shyiramo nomero y’Indangamuntu. Ohereza.

















TANGA IGITEKEREZO