Iyi ni gahunda nshya ibi bigo byombi byamuritse igamije gufasha abakiliya kwizigamira bafite umutekano w’amafaranga yabo, haba mu ntego y’igihe gito cyangwa ikirekire.
Iyi konti nshya yamurikiwe abakiliya ubwo Bank of Africa yatahaga ibiro bishya kandi bijyanye n’igihe mu Karere ka Muhanga, ikazajya yakiriramo abayigana by’umwihariko abo muri ako karere.
Uyu munsi waranzwe no gutambagiza abakiliya b’iyi banki mu biro bishya bije muri gahunda yo kurushaho kunoza serivisi nziza kandi zitangirwa heza.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Vincent Istasse, yavuze ko “Nubwo tumaze igihe muri aka karere, kwimurira ishami ryacu ahantu hagezweho kandi habereye bose, ni ikimenyetso cyo kwiyemeza gukomeza kubaha serivisi nziza kurushaho.”
Ubuyobozi bwa Bank of Africa na SONARWA Life bwashishikarije Abanyarwanda gukoresha aya mahirwe yo kwizigamira ashobora kubaha n’ubwishingizi, aho amafaranga yabo azajya aba afite umutekano uhagije.
Konti ya ‘Intego’ yamuritswe ni konti yo kwizigamira, aho umukiliya agena amafaranga y’intego runaka yifuza kugeraho, ndetse n’igihe yifuza kuyagereraho, igatanga inyungu ya 8% ku mwaka. Iyi iba ifite umwihariko wo kugira ubwishingizi bw’ubuzima.
Mu gihe habaye impanuka, ubumuga buhoraho cyangwa urupfu mbere y’igihe cyo kwesa intego, SONARWA Life izajya yongeraho amafaranga yaburaga kugira ngo umukiliya cyangwa umuzungura we, agere ku ntego.
Umwe mu bakiliya ba Bank of Africa, Jacques Twahirwa, yasabye bagenzi be gukomeza kugana iyi banki kandi agahamya ko uburyo bushya bashyiriweho bugiye kubafasha kurushaho kugera ku byiza bivuye mu kwizigamira.
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life ltd, Dianah Mukundwa, yasabye abakiliya ba Bank of Africa kwitabira iyi gahunda kuko ari bo yashyiriweho, na bo bagire uruhare mu kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza kandi hashinganye.
Yagize ati “Konti y’ubwizigame irimo ubwishingizi bw’ubuzima butangwa na SONARWA Life, igamije kurinda ufite konti mu gihe cy’ubumuga buhoraho cyangwa urupfu. Igihe ibi bibaye umukiliya azahabwa amafaranga yose yishingiwe kuri konti, kugira ngo intego ze z’imari zigerweho.”
“Ibi bisobanuye ko uko byagenda kose intego y’imari y’umukiliya izakomeza kugerwaho nta nkomyi, ndetse no mu bihe by’ibyago.”
Yavuze ko ubufatanye hagati ya SONARWA Life ltd na Bank of Africa bufite agaciro gakomeye kuko ari ukwitaba no kwinjira muri gahunda ya Leta yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu kubakangurira umuco wo kwizigamira.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Vincent Istasse, yashimiye abakiliya babagiriye icyizere bakabagana, abizeza gukomeza kubagezaho serivisi nziza kandi zibanogeye.
Ati “Intego bisobanura kugira icyerekezo, kandi ni byo iyi konti igamije gutanga. Waba uzigamira amashuri, inzu, cyangwa ubucuruzi, konti y’Intego iguha umusingi ukomeye, unaherekejwe n’inyungu nziza zagufasha muri urwo rugendo.”
“Muri Bank of Africa, twemera ko guha abakiliya bacu ibisubizo by’imari bifite intego ari ingenzi. Nkuko twimukiye ahantu hagutse kugira ngo tubafashe neza kurushaho, tunabashishikarije gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza heza h’imari binyuze muri konti y’ubwizigame n’ubwishingizi ya Intego.”
Istasse yasezeranyije abakiliya ba Bank of Africa ko hari byinshi biri kuza kandi mu gihe cya vuba aha izatangira no gutanga inguzanyo mu buhinzi, kugira ngo ifashe Abanyarwanda guteza imbere uru rwego.
Bank of Africa ni Banki Mpuzamahanga y’ubucuruzi imaze imyaka irenga 40. Mu Rwanda ifite amashami 14 mu ntara zose z’igihugu, mu turere dutandukanye. Ikorera mu bihugu bigera kuri 19 byo muri Afurika.
SONARWA yatangiye ibikorwa byayo mu 1975. Ni yo sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yafunguwe mu Rwanda. SONARWA Life yatangiye nk’ishami ritanga ubwishingizi bw’ubuzima mu 2000 ibarizwa muri SONARWA S.A, iza kwandikwa nk’ikigo cyigenga muri Mutarama 2012.


















Amafoto: Ramzy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!