Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie yari yizeye kungukira mu mwuka mubi uri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda wahinduye byinshi ku myiteguro ya nyuma y’amatora ya OIF.

RDC yari yatangaje ko aho kugira ngo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo atsindire manda ya gatatu kuri ubu buyobozi, izemera gukuramo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba kugira ngo ishyigikire Cioloș, yizeye ko uyu Munya-Roumanie azashyikirwa n’ibihugu byinshi.

Perezida wa Roumanie, Nicusor Dan, yahuye na mugenzi we uyobora RDC, Felix Tshisekedi, amushimira ko Kinshasa yafashe icyemezo cyo gushyigikira umukandida watanzwe n’igihugu cye.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, ku bwiganze bw’amajwi 37 muri 53, abakuru b’ibihugu bya OIF bafashe icyemezo cyo kongeza Mushikiwabo umwaka mu gihe hategurwa bundi bushya amatora azabera muri Canada mu 2028.

Abakuru b’ibihugu bafashe iki cyemezo nyuma y’aho bananiwe kumvikana niba haba amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF cyangwa se bakumvikana ku muntu wayobora uyu muryango, ari we Cioloș.

Cioloș amaze kubona uyu mwanzuro, yatangaje ko aho atemeranya n’abakuru b’ibihugu bafashe icyemezo cy’uko Mushikiwabo ayobora OIF undi mwaka, agaragaza ko ibihugu byari bikwiye gushyira ku ruhande ibibitandukanya, bigashaka aho bihuriza.

Uyu munyapolitiki yavuze ko ibibazo byagaragaye mu rugendo rwo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya bitari bikwiye gushingira ku gihugu cyangwa umugabane umukandida akomokamo, ahubwo ko byari gushingira ku cyerekezo afite ku hazaza ha Francophonie. 

Cioloș yashingiraga ku cyemezo Inama Nshingwabikorwa y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yafashe muri Nyakanga 2026, cyo gushyigikira umukandida ukomoka kuri uyu mugabane mu matora ya OIF.

Yagize ati “Niba dushaka ko Francophonie ikomeza kugira akamaro, icyo tugomba gushyira imbere ni ukubaka icyizere hagati yacu. Ntidushobora gukorera hamwe ngo tugere ku mishinga yacu mu gihe tutizerana cyangwa twanga umukandida kubera gusa agace k’Isi akomokamo.”

Uyu Munya-Roumanie yavuze ko ibyabaye bigaragaza ko hakenewe kuvugurura amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ariko ko ibyo bikwiye gukorwa nyuma y’uko inzira y’amatora yari yatangiye irangiye. 

Yasabye kandi ko manda z’Umunyamabanga Mukuru zagarukira kuri ebyiri, uburyo bwo gutora bugasobanurwa neza ndetse hagashyirwaho ihame ryo guhererekanya uwo mwanya hagati y’uturere. 

RDC na Roumanie byari byumvikanye kwifatanya kugira ngo Dacian Cioloș asimbure Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF
Dacian Cioloș yashenguwe n'uko ibihugu bitashyigikiye kandidatire ye mu buryo bwumvikanyweho ngo asimbure Mushikiwabo