Urugamba mu ntara za Kivu rukomeje kuzamba kuko Ingabo za SADC ziri kurasa ku birindiro bya M23 ku misozi ikikije Sake na Kibumba kandi ibitero byinshi byasubijwe inyuma. Ni mu gihe M23 itegereje kugaba igitero gikomeye gisatira Goma, aho bishobora kurangira ikibuga cy’indege cya Goma gifunzwe.
Ofisiye wa M23 aherutse kuvuga ati “Byatworohera gufunga ikibuga cy’indege, nticyongere gukora kuko twabasha kugenzura igice kinini gikikije Sake n’igice cyose gikikije ikirunga cya Nyiragongo na Kibumba.”
Yakomeje avuga ati “SADC nidutera tuzabahagarika, tunabice. Ibyo bizashingira ku mahitamo yabo. Twarihanganye, dutegereza ibiganiro mu myaka ibiri ishize ubwo twashinjwaga kuba igikoresho cy’u Rwanda.”
“Ibintu twasezeranyijwe mu 2013 ntabwo byubahirijwe. Twagiye muri Uganda kandi inshuro zose twashatse kumvwa na Kinshasa, ntabwo twasubijwe.”
“Ikindi kandi, FDLR yongeye guhabwa intwaro na Leta, ubu yamaze kwinjira muri FARDC. Yewe ubu na Loni iri kurwanira hamwe n’aba banyabyaha. Perezida Tshisekedi ntiyemera kutuvugisha. Twageze ku rwego twumva ko ibiganiro ntacyo byatanga mu ntambara Loni iri kwifatanyamo n’abaterabwoba ba FDLR, hamwe kandi n’abayobozi bo mu gihugu batubahiriza amasezerano bemeye ubushize. Ntabwo twizera ko azabikora mu gihe kizaza.”
Ibiganiro
Mu gikari, abadipolomate bo mu mahanga bari kugerageza kuzana abo bireba mu mishyikirano ariko Leta ya Kinshasa yakomeje kwinangira, ntishaka kuvugana na M23 mu buryo bweruye.
Tshisekedi yafashe uruhande rugaragaza M23 nk’igikoresho cy’u Rwanda kandi Perezida Tshisekedi arashaka kuganira na Paul Kagame gusa. Ubwo M23 yafataga icyemezo cyo gusubira muri RDC ivuye muri Uganda, ntabwo u Rwanda rwigeze rukorana na Makenga, ariko nyuma yaho FDLR yari yaratangiye gukorana bya hafi na FARDC.
Sultani Makenga yarasubije, abasha gufata byihuse igice cyose cyegereye Bunagana na Rutshuru. Masisi yakurikiyeho nyuma y’amezi make.
Kuri Kinshasa, iyi ntambara yabaye igikoresho cy’ingenzi cyo guhisha imiyoborere mibi yayo no mu bindi bice by’igihugu. Mu mwanya, Wazalendo (izina ryahawe ihuriro rya FDLR, Nyatura n’indi mitwe) bishe abasivili b’inzirakarengane b’Abatutsi bakomoka mu Bahema, Abagogwe, Abanyamulenge n’Abahima. Kinshasa iri gushinja M23 n’u Rwanda ibyaha yakoze ubwayo.
Icengezamatwara rya Kinshasa riri kwihuta cyane kandi ibihumbi by’amadolari biri gushorwa mu bikorwa byo kuryenyegeza. Kubera iyi mpamvu, ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi byafashe uruhande rwa Tshisekedi rw’uko Abatutsi b’Abanyarwanda n’Abanye-Congo ari bo bafite uruhare mu bitagenda neza byose mu gihugu cyabo. Ni yo mpamvu M23 n’Abanyarwanda barambiwe ibi binyoma n’ibirego byo hakurya y’imbibi.
Ofisiye mukuru muri M23 yagize ati “Igihe ni iki ngo ibintu tubigire ibyacu. Agaheri kakuze ku kuboko kwa Tshisekedi gashushanya intambara yo muri za Kivu, karakuze, gahinduka igisebe kinini cy’umufunzo, umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze kugira ngo uyihagarike, ubu tubona tugomba gukata ukuboko kwa Perezida kugira ngo dukumire ko kwakomeza kubora.”
Ubutegetsi bwa Amerika buherutse kuburira byeruye Leta y’u Rwanda ko ikwiye guhagarika guha M23 ubufasha. Tshisekedi na we yavuze ko ashaka kuvugana imbonankubone na Perezida Paul Kagame. Mu wundi mwanya, yasubiyemo kenshi ko M23 idakomoka muri Congo ahubwo ko ari Abanyarwanda batavangiye.
Byanagaragaye ko Ingabo za SADC ziri muri Goma no mu bice biyegereye zidashaka gufatira urugero ku z’u Burundi zapfushije amagana ubwo zagabaga ibitero kuri M23.
M23 nifata icyemezo cyo gufunga ikibuga cy’indege cya Goma, bizaba ari ugutsindwa gukomeye kwa Tshisekedi n’abamushyigikiye muri Kivu y’Amajyaruguru. Leta ya Tshisekedi ntabwo izashobora kwikura muri iki gihombo.
Abadipolomate bahangayitse
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi bimaze imyaka irenga ibiri biganiriza Leta ya Congo, Leta y’u Rwanda na M23 ku buryo iki kibazo cyakemuka mu mahoro. Ariko umuhangayiko wageze mu badipolomate bari gukurikirana iki kibazo. Tariki ya 1 Werurwe 2024 twavuganye n’abadipomate benshi banyuze i Kigali nyuma yo gusura Kinshasa.
Umwe muri aba badipolomate yagize ati “Kigali kugeza ubu ikomeje kuba uruhande rwo kwizera, ugereranyije n’imyitwarire idahamye ya bagenzi babo i Kinshasa.”
“Abanyamerika baburiye Leta y’u Rwanda kenshi. Igice kinini cy’inkunga u Rwanda rwakira iva muri Amerika na EU. Ibyo Kagame yavuze ntibyanyuze benshi i Addis Abeba ubwo yavugaga ko u Rwanda rudafasha M23, kandi ko ubufasha bwinshi M23 yakira buva muri Uganda”
“Intumwa yihariye ya Amerika mu ntumwa twari kumwe ni yo yatubwiye ibi kandi yongereyeho ko amagana y’abarwanyi bahoze muri FDLR binjiye muri RDF kugira ngo barwanye batange umusanzu wo guhashya bagenzi babo [basigaye muri Congo]."
Twasuzumye ibi birego, dusanga ari ibinyoma gusa. Kagame yavugiye i Addis Abeba ko atatangije intambara kandi ko abagize M23 bavuye muri Uganda mu myaka ishize, baharanira uburenganzira bwabo muri Congo. Ntabwo yigeze avuga ko Uganda ari yo muterankunga mukuru wa M23. Amakuru y’uko RDF yinjije abahoze ari FDLR nayo ntabwo ari mashya.
Ofisiye mukuru muri RDF yashyize aya magambo mu ncamake, agira ati “Abarwanyi bato ba FDLR iyo bagarutse mu Rwanda, bahabwa amahirwe ya kabiri n’umushahara mwiza kugira ngo barwanire igihugu cyabo gishya. Tubagirira icyizere ko banakora akazi kiyubashye. Ntabwo tubagiraho ikibazo. Abandi bagize FDLR bashyirwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, muri Polisi, ndetse umwe muri bo yayoboye urwego rw’u Rwanda rushinzwe amagereza.”
Uburakari
Umuntu ukomeye muri Leta y’u Rwanda ntabwo yahishe umujinya we ku bw’ikibazo cyo muri Kivu kitarangira. Yagize ati “Ntabwo dushaka intambara! Amerika iri gukora ibishoboka, bikanga bitewe no kumva nabi ibyateye aya makimbirane.”
“Kinshasa iyobowe na Félix Tshisekedi udafite amakuru ku ntambara, yatanze ibyo yari ifite byose kugira ngo itsinde M23. Ibi byarananiranye mu buryo buteye igisebo kuko ibyo yagerageje byose byatumye atakaza ubutaka ndetse n’abasirikare be n’ihuriro rye.”
“Amagambo yo kwamagana ari gutuma ibintu biba bibi cyane kuko bikomeza kwinjiza Tshisekedi mu buryo bwo kwinangira. Ingaruka ibi bibazo biri kugira ku baturage ni we wabigizemo uruhare kandi umuryango mpuzamahanga wananiwe kumugira inama. Nta gisubizo cya gisirikare cyakemura iki kibazo keretse niba Tshisekedi ashaka gutakaza Kivu.”
Uyu muyobozi wo mu Rwanda yareruye, atekereza ko Amerika byayinaniye kandi ibi bigira ingaruka ku bibera mu karere. Yanatubwiye ko Kinshasa nta mbaraga z’igisirikare isigaranye. Ingaruka zageze ku baturage zishingira ahanini ku makosa ya Tshisekedi. Yanzuye ko niba ashaka kugumana Kivu, azakenera kuganira n’abafite imbaraga ku rugamba.
Abanyamerika bashakira amakosa aho atari
Ububanyi n’amahanga bwa Amerika bwarananiwe, basa n’abari gushaka uko basohoka muri iki kibazo. Bagize amahirwe mu bihe byashize, inshuro nyinshi ariko guhindura amagambo ya Kagame no gukwirakwiza ibihuha mu badipolomate, bigaragaza neza ko badashobora kumenya ibyateye aya makimbirane.
Uku gushakira ikibazo ahatari ngombwa kwa Amerika ku ruhande rumwe kurasekeje ariko hari aho kunanabaza kuko kurerekana ko itagishoboye kugira icyo ishyira mu buryo muri aka karere.
Amakuru y’uko abandi badipolomate baje i Kigali mu minsi ishize, bashaka mugenzi wabo w’Umunyamerika uvuga ko afite amakuru yose, ni ikimenyetso cy’uko bahushije igipimo ku rukuta.
Abanye-Congo bari kwishyura ikiguzi cy’iyi myitwarire. Ibihugu birimo u Bubiligi na Amerika bizi ukuri kose ariko ntibishaka guhomba inzira y’amabuye y’agaciro ava muri RDC. Gushyira igitutu ku Rwanda ni uburyo bworoshye, ariko urwego rwo gusobanukirwa muri Kigali rwageze ku musozo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!