Uru rugamba ruri kwifashisha itangazamakuru ryegamiye kuri Leta ya Kinshasa no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yasabye Abanye-Congo avuga ko binjijwe mu ngabo zirwanya Leta, hamwe n’abasirikare n’abagize izindi nzego z’umutekano bafatiwe i Goma na Bukavu gushaka uburyo bava muri FRN bagasubira mu ngabo za Leta.

FARDC yabasabye gukoresha “amahirwe yose” babona kugira ngo bave muri uyu mutwe, ndetse aho bishoboka bakarwanya abayoboye, ibizeza ko bazakirwa neza nibagera mu ngabo za Leta. 

Kinshasa ivuga ko bamwe mu bari muri uwo mutwe bashyizwe ku rugamba ku gahato, ibirego FRN itera utwatsi, ahubwo ikagaragaza ko ari bo babyihitiyemo nyuma yo gusobanukirwa neza impamvu iri mu rugamba.

Brig Gen Kamanzi yabaye indi ntwaro 

FARDC yakajije iri cengezamatwara nyuma y’aho Brig Gen François Kamanzi wahoze ayobora ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 muri Kongo Central, avuye mu ngabo za Leta akerekeza muri FRN.

FRN yatangaje ku wa 27 Ukwakira ko Brig Gen Kamanzi yayiyunzeho, inavuga ko hari abandi bofisiye babiri bamaze gufata icyemezo nk’icye kandi ko iteganya gutangaza amazina yabo vuba.

Gen Maj Ekenge yavuze ko Kamanzi yari amaze igihe akorana n’inzego z’ubutasi za Leta, ndetse ngo amakuru yatanze yafashije mu kwica no gufata bamwe mu bo bahanganye.

Yanavuze ko inzego z’ubutasi za RDC zafashe ikiganiro Brig Gen Kamanzi yagiranye na Joseph Kabila, aho ngo Kabila yamusezeranyije ko namara kugera i Goma azasimbura Gen Maj Sultani Makenga ku buyobozi bw’igisirikare cya FRN.

Yagize ati “Abenshi bari muri gereza hano i Kinshasa kubera amakuru yaduhaye. Inzego zacu zabonye ikiganiro, aho Joseph Kabila yamusezeranyije gusimbura Sultani Makenga.”

Icyagaragaye neza muri ubu butumwa budafite ikimenyetso bushingiyeho ni uko bugamije guteza urujijo n’umwiryane muri FRN, cyane cyane mu buyobozi bukuru bwo mu rwego rwa gisirikare.

Brig Gen Kamanzi (hagati) yiyunze kuri FRN, FARDC igerageza kwerekana ko yicishije benshi bo ku ruhande yagiyemo

FRN na yo ntiyicaye

Mu gihe FARDC ishishikariza abantu kuva muri FRN, uyu mutwe na wo umaze igihe ukora ubukangurambaga, usaba Abanye-Congo biganjemo urubyiruko ndetse n’abo mu nzego z’umutekano kuwiyungaho.

Ku wa 13 Ukwakira, nyuma y’umunsi umwe FRN ishinzwe, ubuyobozi bwayo bwatangaje ubutumwa bugira buti “turahamagarira Abanye-Congo bose kwinjira muri FRN”, bugaragaza ko umuntu wicara mu gihe RDC yugarijwe n’ibibazo, ameze nk’umufatanyacyaha wa Leta ya Kinshasa.

Nyuma yo gutangaza ko Brig Gen Kamanzi yinjiye muri FRN, Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yongeye gusaba abasirikare ba FARDC n’abandi Banye-Congo kuyiyungaho, avuga ko hari n’abandi ba ofisiye bari bamaze gufata icyo cyemezo. 

Kimwe mu byo FRN yashyize imbere nyuma yo gusimbura AFC/M23 ni gushyiraho ubuyobozi buhuza politiki n’igisirikare.

Joseph Kabila ni Perezida wayo; Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga ni ba Visi Perezida. Gen Maj Makenga yanakomeje inshingano yo kuyobora igisirikare.

FRN yanashyizeho inzego zirimo uruhuza abayobozi bayishinze, urwego rushinzwe impinduramatwara, komite nyobozi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Ibi bigamije gushyiraho umurongo umwe wa politiki n’igisirikare.

Ku wa 21 Ukwakira, Nangaa na Bisimwa bahuye n’abayobozi bo ku rwego rw’ibanze i Goma, babasobanurira iyo miterere mishya n’intego za FRN. Intego yari ugushimangira umurongo umwe nyuma yo guhuza abahoze muri AFC/M23 n’abashyigikiye Kabila.

FRN na yo iri kurushaho gukomeza inzego zayo, mu rwego rwa politiki n'urw'igisirikare