Abenshi bavuga ibyo usanga batararukandagiramo nko mu myaka 30 ishize, baba bakirurebera mu ndorerwamo ya nyuma gato cyangwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Birumvikana ko imyaka bamwe baba bamaze batarugeramo ari myinshi, cyane ko umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda uri ku gipimo cyo hejuru aho nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu gusa hari byinshi biba bihindutse mu buryo bugaragarira buri wese.
Musoni Straton ni umwe mu bataremeraga ko u Rwanda rwateye imbere nk’uko byavugwaga ndetse ngo n’amashusho cyangwa amafoto yabonaga ntiyemeraga ko ari ayo mu Rwanda.
Uyu mugabo yahoze ari Visi Perezida w’umutwe wa FDLR ashinzwe gukurikirana ibibazo bya Politiki. Yagejejwe mu Rwanda mu 2022, avuye mu Budage.
Mu Kiganiro na IGIHE, Musoni Straton yavuze ko yasanze u Rwanda rwarateye imbere cyane kurusha ibyo we yibwiraga akiri mu mahanga yari amazemo imyaka 36.
Uyu mugabo w’imyaka 64 yavukiye i Mugambazi mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu ni mu Karere ka Rulindo, yize amashuri abanza i Gicumbi, aho yari yaragiye kubana na sekuru, ayisumbuye ayiga mu Iseminari nto ya Rwesero.
Yaje kujya kwiga mu Budage yishyurirwa na Leta, aminuza mu bijyanye no gutunganya imijyi n’ibyaro.
Musoni ni umwe mu bayoboye ishingwa ry’umutwe wa FDLR wari ufite igice cya Politiki n’ikindi cy’Abarwanyi mu 2000 nk’uko abyivugira
Muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n’umunani.
Bahamwe n’ibyaha byo kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Musoni arangije igihano yoherejwe mu Rwanda ndetse mu Ukwakira 2022 ajyanwa mu kigo cya Mutobo gifite inshingano yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, aho yamaze igihe ahabwa amasomo mboneragihugu agenewe abahoze ari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe.
Nyuma y’imyaka hafi itatu ari mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi, Musoni yasobanuye uburyo yasanze u Rwanda rumeze nyuma y’imyaka 36 yari amaze aba mu gihugu cy’u Budage.
Ati “Nasanze u Rwanda rwarateye imbere ku muvuduko udasanzwe kuko rwasize ibindi bihugu byinshi cyane byo muri Afurika nari nzi ko ari byo biri imbere mu majyambere.”
Yavuze ko agenda u Rwanda rwari rutangiye kumera nk’urwiyubaka nyuma haza kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarushegeshe bikomeye ku buryo kongera kwiyubaka rwahereye ku busa.
Yasobanuye ko uretse gusanga rwarateye imbere ahubwo yasanze huzuyemo amahoro ndetse n’uburyo yatekerezaga ko bazamwakira nk’umuntu wahoze ari mu bayobozi ba FDLR bitandukanye cyane n’uko yakiriwe.
Ati “I Mutobo nahamaze amezi umunani, nyuma nsubira aho nkomoka i Gicumbi kandi rwose nakiriwe n’abavandimwe, umukecuru wanjye w’imyaka 94, abaturanyi, ndetse n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo umudugudu, akagali ndetse n’umurenge bose banyakiriye neza.”
Musoni yagaragaje ko abarwanya u Rwanda cyangwa abatemera ko hari iterambere rwagezeho baba bigize nkana kuko nawe akiri muri abo barurwanya bibwiraga ko ayo mashusho yerekana aho rugeze ari amahimbano.
Ati “Amashusho twarayobanaga akenshi na kenshi tukavuga ngo ibi ni ibihimbano. Mbese n’ibishushanyo bagiye bakusanya bashyira kuri internet batubwira ngo uko Kigali iteye ntitwemere ko ari uko imeze.”
“Yaba ari kuri Televiziyo ntabwo twabibonaga tukavuga tuti buriya baba batweretse agace kamwe gusa, ntabwo umujyi waba umeze kuriya.”
Yagaragaje ko yaje gutungurwa n’uburyo yaje kugera mu Rwanda agasanga atari i Kigali gusa, ahubwo iterambere ryarageze no mu tundi turere tw’igihugu.
Yavuze ko ubwo yerekezaga mu Karere ka Gicumbi yumvaga azahita ahava agasubira i Kigali ariko asanga naho harahindutse bituma yumva ko agomba kuhaguma.
Musoni yasabye ko abakiri hanze y’u Rwanda barimo abari mu mashyamba n’abandi barurwanya bakwiye gutaha bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda kuko ruri kugana aheza.
Yagaragaje ko ibyo bashinze umutwe wa FDLR bagamije bitagezweho, bityo ko abagize uwo mutwe n’abandi bakwiye gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi kurwubaka kuko inzira z’igisirikare batekereza gukoresha zidashobora gutanga igisubizo.
Nk’umwe mu bashinze Umutwe wa FDLR nubwo yaje kuva ku buyobozi bwawo mu 2012, yagaragaje ko kuba yarageze mu Rwanda akakirwa neza, n’abandi bari bakwiye kubona ko ari ingenzi gutaha aho kuzagwa mu mashyamba yo muri RDC.
Nyuma y’imyaka itatu mu Rwanda, Musoni Straton kuri ubu ari gukora ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’ishyamba kandi agaragaza ko abayeho mu buzima bwiza bwo kuba ari mu gihugu cye cyamubyaye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!