Uyu mwanzuro watowe ku wa 13 Ugushyingo 2026 muri Komisiyo ya Gatatu y’Inteko Rusange ya Loni, ishinzwe ibibazo by’imibereho myiza, ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu. Washyigikiwe n’ibihugu 117, ibihugu 54 birawurwanya, naho birindwi birifata.

U Rwanda rwari mu bihugu byawushyigikiye, kimwe n’u Bushinwa, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Nigeria, Arabie Saoudite na Qatar.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Canada, Australia, Ukraine, u Buyapani n’ibindi bihugu byawurwanyije.

Uyu mwanzuro usaba ibihugu gukumira ko ubutaka bwabyo bukoreshwa mu gushaka, gutera inkunga cyangwa kurinda abacanshuro bagira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi cyangwa kubangamira uburenganzira bw’abaturage bwo kwigenera icyerekezo cyabo.

Nyuma y’iri tora, Ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Robert Kayinamura, yashimangiye ko amahame mpuzamahanga akwiye gukoreshwa kimwe kuri bose, hatitawe ku gihugu cyangwa uruhande bireba.

Yagize ati “Iri tora rituma hibazwa ibibazo bikomeye ku buryo ibihugu bifata aya mahame. Guhuza ibyo tuvuga n’ibyo dukora ni ingenzi. Amahame mpuzamahanga agomba gukurikizwa kimwe kuri bose, hatitawe ku babigizemo uruhare.”

Kayinamura yashimangiye ko uburyo ibihugu bitora ku mahame nk’aya bugomba kujyana n’ibikorwa, aho kugira ngo aya mahame akoreshwe mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu cyangwa uruhande bireba.

Uyu mwanzuro uzashyikirizwa Inteko Rusange ya Loni kugira ngo iwufateho icyemezo cya nyuma.