Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye mu muhezo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bateraniye mu Nama ya 20 ya Francophonie i Phnom Penh muri Cambodge.

Mbere y’iyi nama, byari biteganyijwe ko ibihugu 53 bifite uburenganzira busesuye muri OIF bihitamo Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027-2030. Amategeko ya OIF ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane, bwabura hakitabazwa amatora.

Icyakora, ibihugu byahisemo kudakoresha inzira y’amatora ifatwa na bamwe nk’iyashoboraga guteza amacakubiri, byemeranya ku gisubizo cy’inzibacyuho gituma Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF, mu gihe hategurwa uburyo bushya bwo gushaka uzamusimbura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe kuko u Rwanda rwashimangiraga ko kandidatire ya Mushikiwabo idakwiye gukurwamo kubera igitutu cy’igihugu icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Yego, ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo. Mu biganiro byari byabanje, nta bwumvikane bwari bwabonetse ku nzira yagombaga gukurikizwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora agomba kuba cyangwa ntabe.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyari gihangayikishije bamwe mu bayobozi ari ingaruka amatora ashobora kugira ku bumwe bwa Francophonie.

Ati “Abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge z’uko habaye amatora, cyane cyane ashingiye ku bwiganze busanzwe bw’amajwi, byashoboraga guhungabanya ubumwe bwa Francophonie.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi y’impaka zikomeye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku hazaza h’ubuyobozi bwa OIF.

RDC yari yatangiye ifite umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, ariko nyuma iteguza kumukuramo, itangaza ko ishaka gushyigikira Dacian Cioloș wo muri Roumanie. 

Kinshasa yari yaragaragaje ko itemera ko Mushikiwabo ahabwa indi manda ndetse ikanavuga ko ishobora kuva muri OIF mu gihe yari kongera gutorwa.

U Rwanda rwo rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo, ruvuga ko amategeko ya OIF yemera ko mu gihe ubwumvikane butabonetse habaho amatora. Mbere y’inama, Mushikiwabo yari yavuze ko kandidatire ye izakomeza kugeza ku musozo.

Mushikiwabo na we yagaragaje ko amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC adakwiye kwimurirwa muri Francophonie.

Ati “Amakimbirane ari hagati ya RDC n’igihugu cyanjye akwiye kuguma ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi.”

Inama ya Francophonie iterana buri myaka ibiri. Itaha izabera muri Canada mu 2028, ubwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

Mushikiwabo amaze imyaka umunani ku buyobozi bwa OIF. Yatorewe bwa mbere kuyobora uyu muryango mu 2018 i Erevan muri Arménie, yongera gutorwa mu 2022 i Djerba muri Tunisia.

Yavuze ko mu myaka hafi umunani amaze ku buyobozi bwa OIF, hari byinshi byakozwe kandi bitanga umusaruro. Yagaragaje ko yishimira cyane akazi kakozwe muri iyo myaka, avuga ko umuryango wageze ku bikorwa byinshi bifatika ndetse ugatangiza n’imishinga mishya.

Mu byo yagarutseho harimo imishinga ijyanye n’ubwenge buhangano, avuga ko iri mu byo OIF yashyizemo imbaraga mu rwego rwo kujyana n’impinduka mu ikoranabuhanga no gutegura ahazaza h’umuryango.

Yanavuze ko hari gahunda nyinshi zari zimaze kwerekana ko zikora neza, ku buryo igikurikiyeho ari ukuzagura no kuzigeza ku rwego rwisumbuye.

Mushikiwabo yanagaragaje ko kuva yagera ku buyobozi bwa OIF hatangiye amavugurura atandukanye agamije kunoza imikorere y’umuryango no kuwongerera ubushobozi bwo kugira ijambo rikomeye mu rwego mpuzamahanga. 

Yavuze ko azakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo OIF irusheho kugira umwanya ukomeye mu mikoranire y’ibihugu byinshi no ku rwego rw’imiryango mpuzamahanga.

Mushikiwabo yagarutse kandi ku buryo OIF ifata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa, avuga ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri amavugurura agomba kurangizwa, cyane cyane ku mategeko agenga uburyo Umunyamabanga Mukuru atoranywa. 

Yavuze ko umwaka w’inyongera azamara ku buyobozi uzakoreshwa no mu gukomeza aya mavugurura, kugira ngo umuryango ugire uburyo bunoze kandi bwumvikanwaho bwo gufata ibyemezo no gutoranya abayobozi bawo.

Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka ku buyobozi bwa OIF mu gihe hategurwa amatora bundi bushya