Iyi gahunda yatangarijwe i Vienna muri Autriche, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu biganiro byahuje abayobozi b’ibihugu bitanu by’u Burayi, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe mu nama mpuzamahanga ku bimukira na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.
Mu bayobozi bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru harimo Chancelier wa Autriche, Christian Stocker na Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen.
Hari kandi Gerhard Karner, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Autriche, Alexander Dobrindt w’u Budage, Athanasios Plevris ushinzwe Abimukira n’Ubuhungiro mu Bugereki, Tom Berendsen; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi na Morten Bødskov, Minisitiri ushinzwe Abimukira muri Danemark.
Biruta ati “Muri ubu bufatanye, u Rwanda ruzaha amahirwe ya kabiri abantu batagifite uburenganzira bwo gukomeza kuba mu bihugu dufatanyije. Abazakirwa mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo guhitamo gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo, kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda cyangwa kwimukira mu kindi gihugu bafite uburenganzira bwo guturamo, bitewe n’icyo buri wese yifuza.”
Amakuru yihariye IGIHE yamenye, aturuka ku bantu bafite ubumenyi bwimbitse ku biganiro byabaye, agaragaza ko ari ibi bihugu byegereye u Rwanda birusaba kwakira abimukira bamaze gufatirwa ibyemezo bya burundu byo kwirukanwa ku butaka bwabyo.
Abo ni abantu bimwe ubuhungiro, bakaba bararangije inzira zose z’amategeko zo gusaba gukomeza kuba muri ibyo bihugu.

Ibihugu by’u Burayi bizatanga amafaranga azakenerwa
Amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko ibihugu bitanu by’u Burayi ari byo bizishyura amafaranga azakenerwa mu bikorwa byo kwakira no kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Ayo mafaranga azakoreshwa mu kubacumbikira, kubaha amahugurwa no kubafasha gutangira ubuzima bushya, kubageza mu Rwanda n’ibindi.
Biteganyijwe kandi ko iyi gahunda izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage bo mu duce tuzakira aba bimukira.
Minisitiri Biruta yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, ashimangira ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga muri ubu bufatanye ahubwo rushaka ko haboneka igisubizo ku kibazo cy’impunzi n’abimukira.
Abazifuza gutura mu Rwanda bazahabwa ubufasha bubafasha kwinjira mu buzima busanzwe bw’igihugu, mu gihe abazifuza gusubira mu bihugu bakomokamo bazashyirirwaho gahunda yihariye yo kubafasha gutaha.
Ati “Ntabwo tugamije kubona amafaranga cyangwa guhembwa kugira ngo tugire uruhare muri ubu bufatanye. Ikigamijwe ni ugushaka igisubizo kirambye ku kibazo cyugarije Isi cy’abimukira.”
Yasobanuye ko ibihugu by’u Burayi bizatanga amafaranga akenewe mu kwimura abo bantu no kubafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Ati “Birumvikana ko ibihugu dufatanyije bizishyura amafaranga azakenerwa mu kwimura abo bantu. Tuzakorana kandi mu kwishyura ibizakenerwa kugira ngo bashobore kwinjira mu buzima busanzwe bw’igihugu.”
Biruta yavuze ko abazahitamo kuguma mu Rwanda bazahabwa amahugurwa azabafasha kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse bagashyirirwaho gahunda zo kubafasha kubona akazi.
Ati “Tuzashyiraho gahunda z’iterambere zizabafasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bakeneye kugira ngo bashobore gukora. Tuzategura kandi imishinga yo guhanga imirimo kuri abo bantu. Ibyo byose bizagirira akamaro n’Abanyarwanda.”
Yashimangiye ko aba bimukira batazashyirwa mu nkambi cyangwa mu duce twihariye, ahubwo bazinjizwa mu buzima busanzwe bw’abaturage.
Ati “Ntiduteganya gushyira abo bantu mu duce twihariye cyangwa mu nkambi. Ahubwo bazabana n’abandi baturage mu buzima busanzwe.”
Iyi gahunda itandukanye n’amasezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza, yaje guhagarikwa, kuko yo yateganyaga kwakira n’abimukira bari batarafatirwa ibyemezo bya nyuma ku busabe bwabo bw’ubuhungiro.





Ibitekerezo 0