Ibi byagaragajwe ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga inama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho y’ibihugu byombi yabereye i Nairobi muri Kenya.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho no kureba ahandi ibihugu byombi byakongera ubufatanye.
Yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Kenya ushingiye ku mateka maremare, aho ibihugu byombi bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1965, ndetse Komisiyo ihoraho ikaba yarabaye urubuga rukomeye rw’ubufatanye bwabyo.
Ku bijyanye n’ingufu, Ambasaderi Rwamucyo yashimangiye akamaro k’amasezerano mashya yo gutumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa.
Ati “Mu mutima w’ubu bufatanye mu rwego rw’ubukungu hari Umuhora wa Ruguru. Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwishingikiriza ku gukoresha neza icyambu cya Mombasa kandi turashimira ubufatanye bwa Kenya mu gukomeza gufungura iyi nzira.”
Ku wa 29 Nzeri 2026, ubwato MT Sea Wolf bwagejeje ku cyambu cya Mombasa toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli byaguzwe n’u Rwanda, nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kamena 2026.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Teta Gisa, yavuze ko intego ari ukureba ko amasezerano asinywa ahinduka ibikorwa bifatika.
Yagize ati “Iyi nama ya 10 ya JPCC iduha umwanya w’ingenzi wo kurenga ku gusuzuma gusa ibyakozwe, tukareba ko ibyo twiyemeje bihinduka umusaruro ugaragara ku baturage b’u Rwanda na Kenya.”
Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Dr. A. Korir Singoei, yavuze ko imikoranire y’ibihugu byombi ifite n’akamaro karenze umubano wabyo bwite.
Yagize ati “Ubufatanye bukomeye hagati ya Kenya n’u Rwanda bugira uruhare mu kugira Afurika y’Iburasirazuba ikomeye, naho Afurika y’Iburasirazuba ikomeye ikaduha ubushobozi bwo gushyiraho no guteza imbere ibyo dushyize imbere, ndetse no kugira ijwi rifatika muri gahunda mpuzamahanga.”
Dr. Singoei kandi yashimangiye ko Kenya ishaka kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati yayo n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda rugira uruhare mu ishoramari muri Kenya, harimo kugura imigabane ya sosiyete Kenya Pipeline Company.
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku “kwizerana, inyungu zihuriweho mu karere n’icyerekezo kimwe cyo guteza imbere ubukungu binyuze mu bufatanye, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo.”
Ambasaderi Mwawasi yavuze ko yifuza ko iyi nama izasiga ubucuruzi n’umubano w’ibihugu byombi birushijeho gutera imbere, ndetse ikagira uruhare mu iterambere ry’akarere.
Inama iheruka y’iyi komisiyo yabereye i Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Mata 2023. Yarangiye hasinywa amasezerano 10 y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame na Dr. William Ruto.

















Ibitekerezo 0