Intumwa ya RDC muri Loni, Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay, yabyanditse mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yandikiye Perezida w’aka kanama, Sanita Pavļuta-Deslandes, tariki ya 3 Ugushyingo 2026 nk’igisubizo ku ishingwa rya FRN iyobowe na Joseph Kabila Kabange.
Ambasaderi Mukongo yasabye aka kanama kugaragaza ko ibihano AFC/M23 yafatiwe byimukiye kuri FRN, uyu mutwe ntufatwe nk’aho ari mushya, ahubwo ugafatwa nk’ihuriro AFC/M23 ryafashe irindi zina.
Leta ya RDC ivuga ko FRN ikomeje gukoresha inzego za gisirikare ndetse n’abayobozi bahoze muri AFC/M23. Yatanze urugero rwa Gen Maj Sultani Makenga, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Benjamin Mbonimpa.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwasabye akanama ka Loni kugaragaza mu myanzuro yako, muri raporo z’impuguke no mu matangazo y’ibihano ko FRN ari AFC/M23 yafashe irindi zina, kugira ngo ibihano AFC/M23 n’abayobozi bayo bafatiwe bigumeho.
Bwagaragaje kandi ko akanama ka Loni gakwiye gusigasira icyizere gafitiwe, kagashinja FRN gukomeza kurenga ku mwanzuro wako usaba ko ubwigenge n’ubusugire bwa RDC bwubahirizwa no gufashwa n’u Rwanda.
Ambasaderi Mukongo yanditse iyi baruwa mu gihe mu mpera z’Ugushyingo, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kazagezwaho raporo nshya y’impuguke z’uyu muryango kuri RDC, izatangazwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2026.
Ni mu gihe kandi hakomeje ibiganiro bitegurira ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) kongererwa igihe mu Ukuboza 2026, abo bimwe mu bihugu bigaragaza intambara ikomeje nk’impamvu yo kugumisha ubu butumwa muri iki gihugu.
Tariki ya 3 Ugushyingo, ubuyobozi bwa FRN bwakiriye Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, i Goma, bumwerurira ko bidakenewe ko ubu butumwa bwongererwa igihe kuko mu myaka irenga 20 bumaze, umutekano warushijeho kuzamba.
Nyuma y’ibi biganiro, Visi Perezida wa FRN, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Dutekereza ko kongererwa igihe ntacyo bizahindura dushingiye ku bibazo igihugu kirimo. Twifuza ko MONUSCO itongererwa igihe, ahubwo igakomeza gahunda yo gutaha.”
Tshisekedi ari gukora iyo bwabaga kugira ngo aheze FRN mu biganiro byose, asobanura ko ari umutwe ufashwa n’u Rwanda, ukorera mu nyungu z’igihugu cy’amahanga.
Kuva na mbere y’uko AFC/M23 ihindurirwa izina, u Rwanda rwahakanye kuyiha ubufasha, rugaragaza ko ikibazo cy’iri huriro ari icy’Abanye-Congo, bityo ko ubutegetsi bwa RDC bufite inshingano yo kugikemura, aho kucyegeka ku gihugu cy’abaturanyi.
Tshisekedi akora ibi kugira ngo ibiganiro by’Abanye-Congo nibitangira, FRN izafatwe nk’umutwe w’abanyamahanga, nyamara bigaragara neza ko ugizwe n’abenegihugu nka Kabila wayoboye RDC, Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora na Gen Maj Makenga wabaye umusirikare w’iki gihugu.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bibumbiye mu ihuriro C64 rirengera Itegeko Nshinga, ndetse na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, byagaragaje ko kugira ngo ibiganiro by’Abanye-Congo bitange umusaruro ufatika, abafashe intwaro n’abatarazifashe bakwiye guhabwa umwanya.
Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga, Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund bagize C64 bateguje ko bateganya kujya i Goma kuganira na Kabila nyuma y’ibiganiro iri huriro rizagirana na Perezida Tshisekedi.
Katumbi uri mu buhungiro aherutse kubwira ikinyamakuru Jeune Afrique ati “Tuzajyana i Goma. Goma iri muri RDC, Kabila ni Umunye-Congo.”
Ariko Leta ya RDC ntishaka ko bajya i Goma, kuko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani Lukoo, yasubije ko abazajyayo bahatawe uruhushya na Perezida Tshisekedi bazafatwa nk’abafatanyacyaha ba Kabila n’abandi bayobozi bo muri FRN.
Kuri Leta ya RDC, Kabila n’abandi bafatanya kuyobora FRN ni abanyabyaha, kuko mu bihe bitandukanye Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwabahamije ibyaha birimo kugambanira igihugu, rubakatira igihano cy’urupfu badahari.







Ibitekerezo 0