Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodge, ahabera inama ya 48 y’Abaminisitiri ba Francophonie, mu gihe habura igihe gito ngo hafatwe umwanzuro ku muntu uzayobora OIF muri manda itaha.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavuze ko gukura Juliana mu ihatana bigamije gufasha ibihugu bigize Francophonie kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe ushobora guhuza impande zitandukanye.
Yagize iti “RDC itangaje ko ikuye kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, hagamijwe kugira ngo haboneke ubwumvikane ku mukandida ushobora guhuza impande zitandukanye.”
Leta ya RDC yashimiye Juliana ku bwitange yagaragaje mu rugendo rwo gushaka kuyobora OIF, ivuga ko gukurwa kwe mu ihatana bitavuze ko hari ikibazo ku bushobozi bwe cyangwa ku byo yashoboraga kugeza kuri uyu muryango.
Kinshasa yasobanuye ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bwagaragaye muri gahunda yo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.
Yavuze ko nk’igihugu gifite umubare munini w’abaturage bavuga Igifaransa ku Isi, ikomeje guha agaciro Francophonie ishingiye ku bufatanye, kubahiriza amategeko agenga umuryango n’indangagaciro zawo.
Iyi Minisiteri yemeje ko nyuma y’ibiganiro hagati ya RDC na Roumanie, Kinshasa yahisemo gushyigikira Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Bucharest.
Iti “Nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya RDC na Roumanie, gukuramo kandidatire ya Congo bifungura inzira y’ubufatanye bushyigikira Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Roumanie, ubu akaba ashyigikiwe n’ibihugu byombi.”
RDC yavuze ko iyi gahunda igamije kwegeranya ibitekerezo no gushyiraho uburyo bwatuma haboneka ubwumvikane bwagutse bushoboka hagati y’ibihugu na za guverinoma bigize OIF.
Nubwo RDC itabishyize mu itangazo, ihisemo gushyigikira kandidatire ya Cioloș mu kuburizamo intsinzi ya Louise Mushikiwabo, kuko mbere yari yatangaje ko uyu munyarwandakazi natsinda, izava muri uyu muryango.
Bivugwa ko u Bufaransa bwashyize imbaraga mu gushaka umukandida washyigikirwa n’ibihugu byose byo muri OIF, nyuma yo kubona uyu muryango ukomeje gututumbamo umwuka mubi uturuka ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangarije IGIHE ko kandidatire ya Mushikiwabo ikiri muri OIF.





Ibitekerezo 0