Ni inama yabereye mu nyubako izwi nka Centre International de Congrès et d’Expositions Chroy Changvar. Abakuru b’ibihugu 23 ni bo bitabiriye iyi nama, abandi bahagararirwa n’abakuru ba za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye. Delegasiyo ziturutse mu bihugu 82 nizo zihagarariye ibihugu byazo muri iyi nama.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ari ihuriro rikomeye mu rwego rwa politiki mpuzamahanga, cyane cyane kubera ko rihuza ibihugu bitandukanye, bituruka ku migabane yose y’Isi.

Ati “Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) si ihuriro ry’ibihugu ryashyiriweho kwirwanaho, kandi kuba ibihugu biwugize byunze ubumwe ntibisobanuye ko bigomba kugira imyumvire cyangwa gufata imyanzuro imwe kuri buri kibazo. Tugomba kandi kwirinda kugwa mu mutego wo guhindura OIF urubuga rw’imibanire hagati y’ibihugu bibiri gusa, kuko ibyo bishobora gutuma ucikamo ibice.”

Yakomeje avuga ko agaciro kihariye k’uyu muryango gashingiye ku bushobozi bw’ibihugu biwugize bwo guhurira ku byo bihuriyeho, bigafatanya ku rwego rungana, kandi bigahindura ibyo bitabona kimwe imbaraga zo kongera ijambo n’icyizere bifitiwe ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Macron yasabye uyu muryango kongera gushimangira uruhare rwawo muri politiki mpuzamahanga, avuga ko ururimi rw’Igifaransa ibihugu biwugize bihuriyeho rukwiye kuba umuyoboro w’ibiganiro, kunga ubumwe no kwimakaza ihame ryo kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Yavuze ko Francophonie idakwiye kuba umuryango wifungirana cyangwa urangwa n’amacakubiri hagati y’abanyamuryango bawo, ashimangira ko ari ngombwa kubungabunga ubumwe bwawo.

Yasabye ko habaho ibiganiro byeruye, bitajenjetse kandi byubaka, bishingiye ku byo ibihugu bihuriyeho aho kwibanda ku bibitandukanya, hagamijwe kugera ku bwumvikane.

Iyi nama ibaye mu gihe ishoramari mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ryikubye inshuro eshatu mu myaka itanu ishize, rigera kuri miliyari 301 z’amadolari ya Amerika mu 2025, rivuye kuri miliyari 96 mu 2020.

Ibi byagaragajwe na raporo nshya y’ubukungu yashyizwe ahagaragara na OIF.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bigize Francophonie bimaze gukurura ishoramari riruta iry'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, ibintu bigaragaza uruhare rwiyongera rw’uyu muryango mu bukungu mpuzamahanga.

Iri shoramari ryagize uruhare mu guhanga imirimo mishya 212.000, umubare utarigeze ugerwaho mbere.

Raporo igaragaza kandi ko kimwe cya gatatu cy’amafaranga yashowe cyaturutse mu bigo by’ubucuruzi bisanzwe bikorera mu bihugu bigize Francophonie, byashoye imari mu bihugu bikoreramo cyangwa mu bindi binyamuryango.

Mu mishinga ikomeye yatanzweho ingero harimo uruganda rwo gusana no kwita kuri moteri z’indege za Airbus rwubatswe muri Maroc n’ikigo Safran cyo mu Bufaransa.

Hari kandi uruganda rukora ibikoresho byo mu rugo rwashinzwe muri Sénégal n’ikigo Siltal cyo mu Misiri, ndetse n’umushinga wo kwagura uruganda rwa sima muri Gabon, ukorwa n’ikigo Ciments d’Afrique cyo muri Maroc.

Nubwo iri shoramari ryazamutse ku rwego rushimishije, OIF igaragaza ko hari ibihugu bigifite imbogamizi zijyanye n’imikorere y’ubucuruzi, cyane cyane amategeko n’ibindi bibazo bishobora kongera ibyago ku bashoramari.

Izi mbogamizi zishobora gutuma bimwe mu bihugu bitabona ishoramari ryinshi nk’uko byakagombye.

Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, ubwo yafunguraga iyi nama, yashimiye Louise Mushikiwabo ku gihe amaze ayobora uyu muryango, avuga ko yaranzwe n’ubunyangamugabo mu kazi ke.

Ku rundi ruhande, Mushikiwabo yagarutse ku bibazo byugarije Haïti na Liban, avuga ko OIF ikomeje gukora ubuvugizi mu nzego mpuzamahanga kugira ngo ibyo bihugu bibone ibisubizo by'ibibazo bihanganye na byo.

Mushikiwabo yanagarutse ku mateka y’u Rwanda, ayagereranya n’aya Cambodge, igihugu cyanyuze mu ntambara na jenoside mbere yo kongera kwiyubaka, nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Paris.

Yavuze ko urugendo rwa Cambodge rwo kongera kwiyubaka rufite icyo ruhuriyeho n’amateka y’u Rwanda, na rwo rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukongera kwiyubaka.