Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko bombi bahuriye i Phnom Penh muri Cambodge kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.
Mu 2025 ni bwo AU yagize Gnassingbé umuhuza mu bibazo birebana n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC no mu biganiro bireba RDC n’u Rwanda.
Muri Mutarama 2026, yari i Kigali mu ruzinduko rwibanze ku mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko banaganira ku mubano w’u Rwanda na Togo.
Icyo gihe u Rwanda na Togo byashyize umukono ku masezerano akuraho visa ku bafite pasiporo z’ingeri zose. Muri Nzeri, byasinye amasezerano atatu arimo ajyanye n’ibiganiro bya politiki, Komisiyo ihuriweho y’Ubutwererane n’amasezerano rusange y’ubufatanye.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Gnassingbé bibaye mu gihe Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari mu bakandida bahatanira kuba Umunyamabanga Mukuru OIF muri manda ya 2027-2030.
Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019, ahatanye na Dr. Coumba Ba wa Mauritanie, Dacian Cioloș wa Roumanie na Juliana Amato Lumumba wa RDC ushobora kuva mu ihatana.





Ibitekerezo 0