Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Phnom Pen ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa n'Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami, bagirane ikiganiro.
Nyuma y'ikiganiro, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura Urwibutso rw'Ubwigenge bwa Cambodge ruri i Phnom Penh, ndetse n'urwibutso rwa Norodom Sihanouk wari se w'Umwami Sihamoni.
Ku gicamunsi cyo ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame azaganira na Perezida wa Sena ya Cambodge, Hun Sen; na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary mbere yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.
Biteganyijwe ko u Rwanda na Cambodge bizanagirana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 ya Francophonie izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026. Izaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku kurushaho gushyira imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.
Iyi nama izaba inafite umwihariko ku Rwanda kuko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bo muri OIF bazatora Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango mu 2027-2030.
Louise Mushikiwabo usanzwe awuyobora ari mu bakandida bahatanira uyu mwanya, aho azaba ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wa Roumanie. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo.
Cambodge yakiriye Inama ya Francophonie ku nshuro ya mbere, ikaba iya mbere ibereye muri Asia y’Amajyepfo y’Uburasirazuba nyuma y’iyabereye i Hanoi muri Vietnam mu 1997.








Ibitekerezo 0