Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru RT cyo mu Burusiya, yabajijwe ku bihano byafatiwe u Burusiya kubera intambara buhanganyemo na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022, asubiza ko muri rusange ibihano bidakemura ibibazo.
Ati “Icyo dukeneye ni ugukora ku buryo abafite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane bumva ko kubikora byihutirwa. Uko Afurika ibyumva, ni ingenzi gukora ku buryo dushobora gukorana ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bacu, nta nzitizi kubera ko icyo dukeneye ni iterambere ry’abaturage bacu, iry’ubukungu bwacu, tudashowe mu bibazo mpuzamahanga bitari ibyacu.”
Umunyamakuru yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje guhagarika ibinyamakuru byo mu Burusiya hirya no hino ku Isi, amubaza icyakorwa kugira ngo Abanyafurika bumve ibinyamakuru bihitiramo.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko nubwo atari umunyamakuru, ashyigikiye uburenganzira n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kugira amahitamo yo kumva ibitekerezo bitandukanye.
Ati “Sinshyigikiye guhagarika ibinyamakuru kubera ko udakunda ibyo bitangaza. Ntekereza ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira amakuru atandukanye kugira ngo byumve neza ibibera ku Isi.”
Umunyamakuru yamubajije niba hari igitutu u Rwanda rwaba rwarashyizweho n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi kugira ngo ntirukorane n’u Burusiya n'u Bushinwa.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ati “Mu bihe byashize byarabaye ariko birabizi ko ibyo bitashoboka kuri twebwe. Kubera ko tweruriye abafatanyabikorwa bacu ko u Rwanda rushaka gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bose. Ntidutoranya abafatanyabikorwa. Dufitanye umubano mwiza n’u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi bihugu bikomeye.”
Mu Burengerazuba bw’Isi, ibinyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hatangarizwa amakuru avuga ko u Burusiya ari igihugu kibi kubera impamvu zirimo intambara burimo. Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe uko yabonye iki gihugu ubwo yakigeragamo, asubiza ko u Rwanda rudatungana intoki.
Ati “Ndi hano, yewe na Minisitiri w’Intebe ari hano, Perezida Kagame yaje hano kenshi. Tuvuga ko u Burusiya ari igihugu gikomeye, gifite ubukungu buteye imbere, ni umunyamuryango uhoraho w’akanama k’Umutekano ka Loni. Ntitujya mu byo gutungana urutoki, turazwa ishinga no gushaka ibisubizo by’ibibazo dufite.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda n’u Burusiya bikorana mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukaba rwarakiriye abashoramari b’Abarusiya muri uru rwego.
Ati “Ubufatanye n’u Burusiya buri mu nzego nyinshi zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Urabizi ko u Rwanda ari igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro. Dufite abashoramari b’Abarusiya muri uru rwego, mu buhinzi, tunakorana mu nzego z’ingenzi zirimo ubukungu, uburezi n’ubuzima.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda n’u Burusiya binifatanya mu mushinga wo kubaka inganda zitunganya ingufu za nucléaire, aho iki gihugu gikora ku Burayi na Aziya gikomeje guhugura Abanyarwanda muri uru rwego.
Mu mwaka w'amashuri wa 2026/2027, mu Burusiya hari Abanyarwanda 56 bari kwigayo ibijyanye n'ingufu za nucléaire kandi bushaka kwakira abandi. Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwasabye ko hajya kwigayo andi 100.






Ibitekerezo 0