Mu kiganiro na Deutsche Welle, Kayikwamba yashinje u Rwanda kohereza ingabo ibihumbi n’ibihumbi muri RDC no kungukira ku bucukuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu yavuze ko bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko ubufatanye n’u Budage, Danemark, u Buholandi, Autriche n’u Bugereki bushobora kugira ingaruka ku buryo ibihugu bifata amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa.
Mu butumwa bwo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko RDC ari “Leta yananiwe inshingano zayo, yamunzwe na ruswa mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi.”
Yatanze urugero rw’iperereza ryo mu Bubiligi rireba bamwe mu bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi. Yanavuze ko ibibazo bya ruswa bifitanye isano na RDC bikomeje kugaragazwa i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakomoje ku mibereho y’abaturage muri iki gihugu gifite umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro menshi, avuga ko RDC ibura ibikorwaremezo by’ibanze kandi ko abaturage barenga miliyoni 28 bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa.
Minisitiri Nduhungirehe yanashinje Kinshasa guharira umutekano wayo “abacanshuro b’abanyamahanga, abarwanyi b’abajenosideri ba FDLR, ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo b’abagizi ba nabi.”
Yavuze ko abacanshuro b’abanyamahanga bakoresha indege zitagira abapilote mu kugaba ibitero ku midugudu no ku baturage ba RDC, by’umwihariko Abanyamulenge.
Yanashinje bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta n’igisirikare cya RDC gukwirakwiza imvugo z’urwango zishingiye ku bwoko kuri televiziyo ya Leta.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko dipolomasi ya Kinshasa yibanda ku kurega u Rwanda mu miryango y’akarere n’iyo ku rwego mpuzamahanga nyamara RDC iruta u Rwanda inshuro 89 mu buso.
U Rwanda n’ibi bihugu byatangaje ku wa 16 Ugushyingo 2026 ko biri gusuzuma uko muri iki gihugu cya Afurika hashyirwa ikigo cyakira abimukira bafatiwe icyemezo kibasaba kubivamo.
Guverinoma y’u Buholandi yavuze ko mu cyiciro cya mbere hateganyijwe kwakirwa abagabo bagenda bonyine. Bazajya bacumbikirwa by’agateganyo, bature mu Rwanda cyangwa bahitemo gusubira mu bihugu bakomokamo. Abambere bashobora kugera mu Rwanda mu 2027.







Ibitekerezo 0