Nduhungirehe yibukije Leta ya RDC ko amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, aho impande zombi ziyemeje gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano.
Yagize ati “RDC ‘izubahiriza’ ibyo yiyemeje… RDC ‘ishaka’ gusenya FDLR… Iyo bigeze ku byemejwe mu rwego rwa politiki n’urw’umutekano byasinywe mu gihe kirenga amezi 16 ashize, gukoresha impitagihe cyangwa indagihe ni byo bikwiye kurusha guhora mu nzagihe.”
Amasezerano ya Washington ateganya ko ubufasha ubwo ari bwo bwose buhabwa FDLR n’imitwe iyishamikiyeho buhagarikwa burundu kandi mu buryo bugenzurwa, ndetse uyu mutwe ugasenywa.
Mu nama zitandukanye zahuje impande zombi, RDC yakomeje kugaragaza ko yiteguye gusenya FDLR, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kugaragaza ko hakenewe ibikorwa bifatika kandi bishobora kugenzurwa aho kuguma mu gutanga amasezerano.
Amasezerano ya Washington ashingira kandi kuri gahunda ya CONOPS yo ku wa 31 Ukwakira 2024, igena uburyo FDLR igomba gusenywa n’uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho bitewe n’umugambi uyu mutwe ufite wo kuruhungabanya.
CONOPS iteganya ko gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi bizakorwa mu minsi 90 ariko kugeza ubu nta gifatika kirakorwa.






Ibitekerezo 0