Nduhungirehe yabitangaje ku wa 14 Ugushyingo 2026, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri ba Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

RDC yatangaje ko yiteguye gukuramo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, igaragaza ko ishaka gushyigikira Dacian Cioloș watanzwe na Roumanie.

Nduhungirehe yavuze ko kubona RDC ikura umukandida wayo mu ihatana ari inkuru nziza ku Rwanda, kuko bishobora gutuma ibihugu byumvikana ku gushyigikira Mushikiwabo.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza kandi nizeye ko kizafasha kugera ku bwumvikane kuri Louise Mushikiwabo, na cyane ko uku kwikura mu ihatana gukuraho imvugo y’uko Francophonie itagomba ‘kuba imbohe’ y’ihangana hagati ya RDC n’u Rwanda binyuze mu bakandida babyo.”

Minisitiri Nduhungirehe yanenze icyemezo cya RDC cyo gushyigikira Cioloș wo muri Roumanie, asobanura ko kinyuranyije n’umwanzuro wafashwe n’Inama Nshingwabikorwa y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Nyakanga 2026.

Umwanzuro wa AU wari warashyigikiye abakandida batatu b’Abanyafurikakazi, ari bo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC na Coumba Bâ wo muri Mauritanie, usaba ibihugu 27 bya Afurika biri muri OIF kubashyigikira.

Nduhungirehe yagize ati “Kuba RDC yatangaje ko izashyigikira umukandida wa Roumanie, ikirengagiza abandi bagore babiri b’Abanyafurika basigaye mu ihatana, ni ukurenga byeruye ku mwanzuro wafashwe n’Inama Nshingwabikorwa ya AU.”

Yongeyeho ko ibihugu bya AU, biyobowe na Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, bikwiye kuzirikana uyu mwanzuro mbere y’uko hatorwa cyangwa hemezwa Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo, abaminisitiri bo muri OIF bahuriye mu nama ibanziriza iy'abakuru b'ibihugu na za guverinoma
Nyuma y'iyi nama, Leta ya RDC yagaragaje ko ishobora gukura umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, mu ihatana
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kuva mu ihatana kwa Juliana kuzongerera Mushikiwabo amahirwe yo gutsinda