Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo yigenga, yishwe ku wa 17 Mutarama 1961. Ni umwe mu bantu babiri bemewe ku mugaragaro nk’intwari za RDC, hamwe na Laurent-Désiré Kabila.
Ku wa 6 Ugushyingo 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje umwanzuro usaba ko Étienne Tshisekedi, Simon Kimbangu, Kimpa Vita, Christophe Munzihirwa na Emmanuel Kataliko na bo bashyirwa muri icyo cyiciro.
Uyu mwanzuro ugomba kunyura muri Sena mbere yo gushyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Nangaa yavuze ko uyu mutwe utumva uburyo Étienne Tshisekedi yashyirwa iruhande rwa Lumumba, ashingiye ku ruhare yagize mu nzego z’ubutegetsi nyuma gato y’ubwigenge bwa Congo.
Étienne Tshisekedi yari Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe Ubutabera mu buyobozi bwashyizweho na Joseph-Désiré Mobutu mu 1960.
Inyandiko zibitswe n’inzu ndangamurage y’u Bubiligi igaragaza ko ku wa 23 Ukuboza 1960, Tshisekedi yandikiye ubuyobozi bwa Sud-Kasaï ibaruwa yerekeye Lumumba n’abo yari afatanyije na bo.
Nangaa avuga ko amateka ya Tshisekedi muri icyo gihe atuma kumushyira mu ntwari z’igihugu hamwe na Lumumba ari ugutesha agaciro umurage w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Yagize ati “Iki ni cyo gikorwa kirenze urugero: Félix-Antoine Tshisekedi arashaka gushyira se, Étienne Tshisekedi, mu Ntwari z’Igihugu, iruhande rwa Patrice Emery Lumumba. Uwafatwa nk’uwagize uruhare mu iyicwa rye agashyirwa ku rwego rumwe n’uwishwe!”
Nangaa yavuze ko abagoreka amateka bashobora kubikora ubu, bagatanga imidali uko babishaka, ariko ko FRN nigera ku butegetsi, ukuri ku mateka kuzasubizwa mu mwanya wako, ababigizemo uruhare bavugwe amazina kandi iki kinyoma gikurweho.
Ati “Bashobora gukoresha ububasha bafite uko bashaka, bakihesha ibyubahiro byose bifuza. Ariko uwakoreye ibikorwa byagejeje ku rupfu rw’abandi ntazigera ahabwa na Repubulika ikamba ryagenewe abazize ibyo bikorwa.”
Ku rundi ruhande, abashyigikiye ko Étienne Tshisekedi ahabwa icyo cyubahiro bashingiye ku rugamba yamaze imyaka myinshi arwana rwo guharanira demokarasi, amashyaka menshi n’ihererekanyabubasha muri RDC.





Ibitekerezo 0