Murangwa Hadidja yatowe nk’umusenateri uhagararariye imitwe ya politiki

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 3 Ukwakira 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoye Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’umusenateri uzarihagararira muri sena.

Murangwa asimbuye Uwamurera Salama wari watowe mu minsi ishize urukiko rw’ikirenga rukanga kumwemeza kubera ko ubunararibonye afite butamwemerera kujya muri uwo mwanya.

Amatora yo gusimbura Uwamurera yabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Hiyamamaje abakandida batatu, hatorwa Murangwa Hadidja wo muri PDI ku majwi 32, Athanase Nahimana wa PS Imberakuri yagize amajwi ane naho Masozera Icyizanye Jacky wa Democratic Green Party of Rwanda agira amajwi 7, n’impfabusa imwe.

Perezida wa PDI Harerimana Fazil yashimiye abahagarariye imitwe ya Politiki bagiriye icyizere ishyaka ayoboye.

Ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko Hadidja azafatanya n’abandi neza muri Sena.

Ati “Twakiriye neza icyizere abahagarariye amashyaka baduhaye, turabashimira kandi tubizeza ko tuzakomeza gushaka abakandida beza igihe cyose bizaba bikenewe”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki, Mukabunani yavuze ko bujuje inshingano zabo, ko we azamezwa n’urukiko rw’ikirenga. Kandi avuga ko kuba barasabwe gutora undi mukandida nta kibazo ahubwo byemeza ko buri rwego ruba rwakoze inshingano zarwo.

Ati “Abanyarwanda bumve ko inzego zifite uko zikora, kuba twasubiyemo amatora ntabwo ari igitangaza ni uko gusa buri rwego ruba rwakoze inshingano zarwo.”

Murangwa Ndangiza Hadija ni inzobere mu bijyanye n’imisoro akaba n’umunyamategeko mu bijyanye n’imisoro. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC ), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Kuri ubu yakoraga nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Murangwa asanze Nkusi Juvenal w’ishyaka PSD, wamaze gutorerwa guhagararira Ihuriro ry’imitwe ya Politiki muri Sena.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoye Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’umusenateri uzarihagararira muri sena
Murangwa ubwo yashimiraga abamaze kumutora
Musa Fazil yavuze ko ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko Hadidja azafatanya n’abandi neza muri Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .