Yabivugiye mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika yabereye i Moscow ku wa 28-29 Ukwakira 2026, aho yari ahagarariye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama yahuje abayobozi bo mu bihugu bya Afurika n’u Burusiya, haganirwa ku bufatanye mu bya politiki, umutekano, ubucuruzi, ishoramari n’ikoranabuhanga.
Dr Nsengiyumva yavuze ko amateka y’u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarwigishije ko rudashobora guteshuka ku gukemura ibibangamiye umutekano warwo.
Yagize ati “U Rwanda ruracyahanganye n’ikibazo gikomeye kibangamiye ukubaho kwarwo, gituruka kuri FDLR, umutwe w’abajenosideri wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikibabaje ni uko uyu mutwe ugikomeje kubona ubufasha bwa Leta muri RDC.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko gukemura ikibazo cya FDLR hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano y’amahoro ya Washington ari ingenzi mu kubaka umutekano urambye mu karere.
Ati “Gukemura iki kibazo, nk’uko biteganywa mu masezerano ya Washington, ni ingenzi ku mahoro n’umutekano by’Akarere kacu.”
Dr Nsengiyumva yanagaragaje ko kurwanya imvugo z’urwango no guhagarika ibikorwa byo gutoteza no gutesha agaciro Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC, ari ikindi cy’ingenzi gikenewe mu rwego rwo kurengera abasivili.
Yashimangiye ko umuti urambye utagomba kugarukira gusa ku bikorwa bya gisirikare, ahubwo ko n’impamvu za politiki zatumye amakimbirane akomeza zigomba gukemurwa.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington no mu biganiro biyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.









Ibitekerezo 0