Kayumba Nyamwasa mu ntambara na Pasiteri Nyirigira uyobora RNC muri Uganda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, ari mu bushyamirane bukomeye na Pasiteri Deo Nyirigira uyobora RNC Uganda, umushinja “ubugambanyi” mu gihe ari umwe mu bantu bari bakomeye muri uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse wari umugaragu wumvira cyane Nyamwasa nk’umuyobozi we.

Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero i Mbarara muri Uganda rwitwa Agape, aherutse gutorerwa kuyobora “Intara ya Uganda” ya Komite Nyobozi ya RNC, mu matora yabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2019.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda, ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Uyu mupasiteri ashinja Kayumba ko yinjije umukobwa we Jackie Umuhoza mu bikorwa bya RNC atamumenyesheje. Amakuru avuga ko Nyirigira mbere y’uko yinjira muri RNC yari yarumvikanye na Nyamwasa ko abakobwa be batagomba kujya mu bikorwa bya RNC.

Mu mpera za 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline uzwi nka ‘Jackie’, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Ntihigeze hatangazwa amakuru yimbitse ku itabwa muri yombi ry’uyu mukobwa kuko uru rwego rwavuze ko bikiri mu iperereza, nubwo nyuma yarekuwe.

Gusa amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko impamvu z’itabwa muri yombi zifitanye isano n’imigambi ya Uganda n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Bamwe mu banyarwanda batuye i Mbarara bavuga ko muri iki gihe Pasiteri Nyirigira na Kayumba Nyamwasa badacana uwaka mu gihe bari inshuti z’akadasohoka. Igitotsi mu mubano wabo cyaje biturutse ku kuba ngo Kayumba yarinjije umukobwa wa Nyirigira mu bikorwa bya RNC mu ibanga, atamumenyesheje.

Ku rundi ruhande bivugwa ko Kayumba asigaye ashinja Nyirigira kutubaha amategeko y’abamukuriye, kimwe no gukoresha nabi umutungo w’uyu mutwe.

Ubusanzwe Nyirigira ni we ushinzwe kugenzura ibikorwa bya RNC muri Uganda, bivugwa ko yakusanyije amafaranga y’imisanzu y’abagize uyu mutwe ariko akanga kuyohereza muri Afurika y’Epfo ahabarizwa icyicaro gikuru, ari naho Nyamwasa aba.

Nyirigira nawe ashinja Nyamwasa ko afata umutungo w’uyu mutwe akawukoresha mu bikorwa by’ubucuruzi bye bwite. Bivugwa ko Nyamwasa afite imodoka zitwara imizigo ziyikura muri Afurika y’Epfo ziyijyana mu bindi bihugu nka Mozambique.

Pasiteri Nyirigira uyobora iyi Ntara ya Uganda muri RNC yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2000 nyuma y’aho bamwe mu bayoboke ba AGAPE Church i Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko abaka ku ngufu amafaranga ndetse ko akoresha itorero mu nyungu ze.

Uku gushwana kw’aba bombi kuje nyuma y’uko n’ubundi hashize iminsi hari bombori bombori muri RNC, aho benshi mu bari abayobozi bayo bakuru bagiye bayivamo umwe ku wundi.

Amakuru aheruka ni uko Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, wari ushinzwe ubutasi n’itangazamakuru, yashinze umutwe witwa Rwanda Alliance for Change (RAC) uhuriyemo n’abandi bagiye biyomora kuri Nyamwasa.

Ni umutwe wa kabiri ushinzwe n’abitandukanyije na RNC. Uwa mbere witwaga Rwanda Freedom Movement RFM-Ishakwe ubarizwamo Théogène Rudasingwa, Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bose bari mu b’imena batangiranye na RNC mu myaka ya 2010.

RAC iyobowe na Jean Paul Turayishimye wahoze akuriye ubutasi muri RNC ibarizwamo n’abandi nka Tabitha Gwiza, uri mu bari bagize uyu mutwe muri Canada.

Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, yavuye muri RNC uyu mutwe amaze iminsi ayishinja uruhare mu ibura rya musaza we, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka yigeze kubwira BBC ko "hari abantu bake bo hejuru muri RNC bafite uruhare mu ibura rya Rutabana".

We na bagenzi kandi bakunze gushinja Nyamwasa ubugugu no kurangwa na ruswa. Bamushinje kandi kunyereza umutungo wa RNC aho awufata ngo akawushora mu bikorwa bye bwite.

Mu bandi binjiye muri RAC harimo Benoit Umuhoza wahoze ari Umuyobozi wa RNC mu Bufaransa, Bakamira Bellarmin, Kamana Achille, Karege Anicet, Karuranga Musoni Saleh, Mukobwajana Pacifique na Ndagijimana Etienne. Bose bahoze mu buyobozi bwo hejuru muri RNC ariko bagenda basezera umwe ku wundi kubera akajagari kakunze kuranga uyu mutwe guhera mu myaka ya 2014.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Nyamwasa ashobora kuzisanga ari wenyine muri RNC asigaranye na muramu we Frank Ntwari na Rugema Kayumba, wenda n’imiryango yabo gusa.

Kayumba Nyamwasa ntacana uwaka na Pasiteri Nyirigira uyobora RNC muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .