Mbere yo kwinjira muri politiki, Umuhoza yari yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza ya Kigali, n’iy’Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucuruzi, yakuye muri Ndejje University muri Uganda.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Depite Umuhoza yasobanuye urugendo rwe mu buyobozi, uko yakiriye inshingano zo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyo amaze kubona muri uru rugendo n’uko abona uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda.
IGIHE: Depite Gashumba ni muntu ki? Mwakuriye mu buhe buzima kugeza mutangiye urugendo rwa politiki?
Navukiye mu Rwanda, mu Karere ka Gasabo, ari na ho naboneye uburere. Nakuriye mu muryango ukorera igihugu kandi ugikunda; ni ho nakuye umusingi wanjye. Urugendo rwanjye rwatangiye nkiri muto. Kera nifuzaga kuzaba umusirikare ufite ubumenyi bw’ubuvuzi.
Nize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Green Hills Academy, nkomereza kaminuza mu bihugu byo hanze. Ni ho nakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga.
Ukiri muto wigeze utekereza kuzaba umudepite?
Mbikesha ababyeyi banjye. Nabonaga ubwitange bwabo mu bikorwa by’ubukorerabushake bakoreraga igihugu, bituma nanjye numva ngomba gutanga umusanzu wanjye mu kugikorera. Ni ho natangiriye urugendo rwanjye, ntangira kuba umuyobozi aho nigaga hanze y’igihugu. Ni ho natangiye kumva ko mfite inshingano zo gukorera igihugu cyanjye. Natangiye gukora ubushake, ngira amahirwe yo kujya mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Byari iby’agaciro kujya mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko. Byatumye ngira amahirwe yo guhura n’urubyiruko rutandukanye, dufatanya kugira ngo twiteze imbere kandi tumenye ibibazo urubyiruko bagenzi bacu bahura na byo. Ni uko natangiye urugendo rwanjye kugeza aho urubyiruko rwangiriye icyizere rukantora. Ubu ndi umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Mukigera mu Nteko Ishinga Amategeko, ni iki cyabagoye?
Icya mbere ni uko nari ngiye mu nshingano nshya. Inteko Ishinga Amategeko igira imikorere yayo. Nize ibintu byinshi kandi nkomeza kwihugura. Ikindi ni ugukorana n’abadepite bagenzi banjye.
Dukorana kugira ngo dukomeze kuzuza inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma no kuvugira abaturage. Ni wo murongo nisanzemo kandi numva nywakiriye neza. Ni amahirwe akomeye.
Urubyiruko muhagarariye rugize umubare munini w’Abanyarwanda, urenga 65%. Ese mujya mumanuka mukarwegera, mukamenya ibibazo rufite? Muruvuganira mute?
Urubyiruko turarwegera cyane kuko n’ubundi ari imwe mu nshingano zacu. Tuvugira abaturage kandi muri bo harimo urubyiruko. Dukunze gukora ingendo rusange, duhura n’urubyiruko rukatugezaho ibitekerezo n’ibibazo, rukanatubwira uruhare rwarwo mu kwiteza imbere. Tugira umwanya wo kuganira n’urubyiruko tukaruvugira. Aho tubona hakenewe ubuvugizi, turabukora.
Iyo bababwiye ibibazo bafite mukajya gukora ubuvugizi, musubirayo kureba ko ibyo bibazo byakemutse?
Yego, twongera gusubirayo tukareba niba ibibazo abaturage batugejejeho byarakemutse, ugasanga hari ibyagiye bikemuka.
Iyo musanze hari ibibazo bitakemutse, nk’iby’urubyiruko, hari izindi nzego mubigezaho?
N’ubundi dukorana n’inzego zitandukanye. Iyo duhuye n’urubyiruko rukatugezaho ibibazo, izo nzego na zo ziba zihari. Twese turafatanya kugira ngo tubikemure.
Hari imishinga igenda ishyirirwaho urubyiruko kugira ngo rwiteze imbere. Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye, haba mu mijyi no mu cyaro, rurayimenya?
Urubyiruko rufite amahirwe. Igihugu cyaruhaye amahirwe menshi cyane kandi ruyabyaza umusaruro. Hari aho dusanga urubyiruko mu bikorwa bitandukanye, haba mu buhanzi no mu ikoranabuhanga. Ibyo bigaragaza ko hari icyerekezo ruganamo, ukabona ari ibintu bikwiye gushimwa. Amahirwe arahari kandi ubona urubyiruko rushobora guhangana ku isoko.
Ayo mahirwe, mukurikirana mu mudugudu mukamenya ko urubyiruko ruyazi neza?
Hirya no hino, hari amahirwe menshi cyane urubyiruko rugenda rubona mu nzego zitandukanye binyuze muri gahunda za Leta. Ni yo mpamvu urubyiruko rukeneye gukomeza gukurikirana gahunda za Leta, kuko mu midugudu, mu muganda no mu nteko z’abaturage ayo mahirwe avugwamo. Ni uruhare rw’urubyiruko kwitabira gahunda za Leta kugira ngo rumenye amahirwe igihugu cyarushyiriyeho.
Wavuze ko wabaye umukorerabushake. Bivuze ko mwanitabiraga gahunda za Leta. Ubona urubyiruko rwitabira gahunda za Leta?
Urubyiruko tugenda turubona muri gahunda za Leta. Ahubwo ni ugukomeza twongera ubukangurambaga. Bisaba ubufatanye bwa buri muntu wese, kuko dufatanyije twese byose byashoboka.
Ubu igihugu kiri muri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zangiza ubuzima bw’Abaturarwanda, biganjemo urubyiruko. Iyi gahunda mwayakiriye mute?
Icyo navuga ni uko dushyigikiye iyi gahunda, kuko cyane cyane tureba ubuzima bw’umuntu. Urubyiruko rw’uyu munsi ni rwo igihugu cyifuza. Ntabwo rero twabona urubyiruko rwacu rujya mu myitwarire n’ingeso zitari nziza ngo tubirebere.
Ahubwo ni ukugira ngo turufashe, rumenye ko ubuzima rufite ari icyerekezo, kuko ari rwo Rwanda rw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ntabwo twavuga ngo urubyiruko ni urw’uyu munsi n’ejo hazaza tutarinze ubuzima bwarwo. Iyi gahunda turayishyigikiye kuko izafasha urubyiruko kugira icyerekezo kandi ikarufasha no mu buzima bwarwo.
Muri iyi minsi, ni iyihe myitwarire y’urubyiruko mubona ibateye inkeke?
Urubyiruko si rwo kibazo. Ahubwo ni ukumenya impamvu rujya mu ngeso mbi n’uko rwazirinda. Twese, dufatanyije n’urubyiruko, tugomba kumenya izo mpamvu. Ni ngombwa kwirinda kugendera mu kigare. Ikindi, twese dufite uruhare, haba mu muryango, mu ishuri cyangwa aho dukorera. Buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha.
Si urubyiruko gusa, ahubwo n’abakuru usanga banywa izo nzoga zitujuje ubuziranenge zikangiza ubuzima bwabo. Natwe abakuru tugomba kuba intangarugero.
Mu mboni zanyu, kubera iki urubyiruko rushobora kwishora mu bihabanye n’umuco nyarwanda?
Iyo turebye, dusanga hakenewe ubukangurambaga kugira ngo dufashe urwo rubyiruko, ndetse n’uruhare rw’umuryango n’ababyeyi. Ku babyeyi, icyo navuga ni ugukurikirana abana bacu, kumenya abo bari kumwe, kubazirikana, kubaba hafi no kuganira na bo kugira ngo twirinde iyo mico itaturanga nk’Abanyarwanda.
Muba muri komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko. Ariko reka twibande ku burezi: mubona ubumenyi abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bavana mu mashuri buhuye n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye?
Igihugu cyaduhaye uburezi, kiratwigisha. Ishuri ni umusingi ukomeye kandi w’ingenzi cyane. Ni ho dukura umusingi utwubaka, ukanadufasha kumenya icyerekezo. Hari ibikorwa bijyanye n’uburezi, aho dusanga amashuri ya TVET atanga ubumenyi ngiro. Ibyo bigaragaza ko abanyeshuri babona ubumenyi bubafasha kugera kuri ya mahirwe.
Ikindi navuga ku bijyanye n’ubumenyi ni uko tugomba kureba niba umwana usohotse mu ishuri afite ubwo bumenyi n’ubushobozi bwo guhanga ibishya. Icyo ni cyo tugomba kwibandaho.
Turamwigisha, ariko dukeneye no kumuha ubundi bumenyi buzamufasha kugera kuri ya mahirwe. Ni urugendo kandi rurakomeje, kuko hari ibikorwa tugenda tubona bigaragaza ko umwana asohoka mu ishuri afite ubumenyi bumufasha kandi bukamwubaka. Tubona abana bagenda barangiza mu ikoranabuhanga no mu mashuri ya TVET, ukabona ko hari umusaruro bigenda bitanga.
Mubona urubyiruko rwarangije amashuri y’imyuga hari uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu?
Turabibona. Ubona ko ruri kwiteza imbere, rwikorera kandi ruhanga imirimo. Ahubwo ni ugukomeza kurufasha kugira ngo turwegereze ibigo by’imari ndetse n’ibigo by’abikorera bitandukanye, turuhuze n’amahirwe ahari.
Ikoranabuhanga mu Rwanda rirakataje. Mubona urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu buryo burubyarira umusaruro?
Ikoranabuhanga ushobora kurikoresha neza rigatanga umusaruro, warikoresha nabi rikakwangiriza ubuzima. Icyo navuga kuri ibyo ni uko tugomba kumva ko dufite amahirwe.
Ikoranabuhanga riri gutera imbere mu gihugu cyacu. Tugomba kurikoresha kugira ngo ritubyarire andi mahirwe, nko mu buhinzi, mu kwegera abakiliya no kwamamaza ibyo ugurisha kugira ngo bimenyekane. Ugomba rero gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo rigufashe mu bikorwa bitandukanye no kwiyungura ubumenyi.
Urubyiruko rwinshi rukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi hari bamwe baba hanze bashobora kuruyobya bazikoresheje. Ni iki urubyiruko rugomba kwitwararikaho kugira ngo rutava mu nzira nziza?
Twebwe urubyiruko tugenda tumenya amateka y’igihugu cyacu, kandi ibikorwa birigaragaza. Dukoreshe rero imbuga nkoranyambaga tuvuga ibyiza ku gihugu cyacu, kugira ngo hatazagira umuntu uza kutuyobya, kuko ari ibintu bigaragara. Tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo dukomere ku iterambere ryacu n’ibyo tugezeho.
Urubyiruko rusabwa iki kugira ngo rujyane n’icyerekezo cy’igihugu?
Ku bijyanye n’uburezi n’ubuzima, ubona byose biri ku murongo. Nk’urubyiruko, dukeneye kumenya ibyo igihugu kitwifuriza kugira ngo twubakire kuri gahunda za Leta.
Biradusaba rero kwihugura, gukora ubushakashatsi no kwihangira imirimo, kuko nta muntu uzaza ngo agusange aho uri. Ahubwo ni wowe ugomba guhaguruka ugashaka ayo mahirwe, ugakora kandi ukihangira imirimo kugira ngo nawe witeze imbere. Iyo uteye imbere, n’igihugu gitera imbere. Igihugu cyifuza kubona urubyiruko rwiza kandi rufite icyerekezo.
Mukurikije inzira mwanyuzemo, ni iyihe nama mwaha umukobwa ushaka kujya muri politiki cyangwa kwiteza imbere?
Inama natanga ku rubyiruko ni uguhora ruharanira iterambere ry’igihugu cyarwo no guharanira inzozi zarwo. Guharanira inzozi zawe bisaba kugira indangagaciro no gukunda ibyo ukora.
Umwana wese, yaba umukobwa cyangwa umuhungu, akwiye kumenya ko hari amahirwe igihugu cyaduhaye. Cyane cyane turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku mahirwe yahaye urubyiruko yo kuba mu myanya ifatirwamo ibyemezo no mu myanya ireba iterambere ry’igihugu.






Ibitekerezo 0