Mu myanzuro 67 u Rwanda rwari rwashyikirijwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu,63 yashyizwe mu bikorwa.
Guverinoma y’u Rwanda yaje kwifata mu gushyira umukono kuri ayo masezerano no kuba umunyamuryango wa ICC, urukiko rukorera i LaHaye mu Buholandi.
Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rwizera, rugashyigikira kandi rukaba umunyamuryango w’ubutabera mpuzamahanga bukorera mu mucyo kandi butabogamye.
Nyamara mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2015, Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rutashatse kuba umunyamuryango wa ICC kubera ko u Rwanda rugifite impungenge ko ICC itubahiriza amahame agenga ubutabera butabogama kandi butangwa mu mucyo.
Mu isuzuma ryabereye i Geneve mu Busuwisi, u Rwanda rwagaragaje ko rwashyize mu bikorwa imyanzuro 63 muri 67 rwari rwashyikirijwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2011.
Icyakora ukurikije isuzuma, guverinoma yashyize mu bikorwa imyanzuro 63, kandi iyo myanzuro ntabwo ibarirwamo ujyanye no kwemeza kuba umunyamuryango w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Minisitiri Busingye yatangaje ko zimwe mu mpungenge zihari ari uko ICC byagaragaye ko ikurikirana ibyaha igendeye ku ibara ry’uruhu.
Yagize ati "Turacyafite impungenge by’umwihariko ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kugeza ubu rukigendera ku ibara ry’uruhu mbere yo guca imanza.Iyo uri umwirabura,uba uri umukandida mwiza kuri ruriya rukiko".
Ibihugu byinshi bya Afurika byagiye bigirana umubano utari mwiza na ICC mu bihe byashize,cyane cyane kuva ubwo umushinjacyaha mukuru warwo Luis Moreno-Ocampo yasohoraga inyandiko zo guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir,amushinja ibyaha by’intambara byakorewe i Darfur.
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na wo wagerageje kwitandukanya n’uru rukiko bitewe no gukemanga ubutabera bwarwo.
Muri Kamena uyu mwaka, Afurika y’Epfo yashatse kwivana mu banyamuryango b’uru rukiko,ubwo yangaga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari yabereye muri iki gihugu.
Imyanzuro imwe itaberanye n’u Rwanda na yo yatewe utwatsi
Minisitiri Busingjye yavuze ko imyanzuro ine yasigaye iri munzira zo gushyirwa mu bikorwa kandi ko mu guhitamo imyanzuro 50 muri 84 yari yagaragajwe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu,ngo hashingiwe ku iberanye n’u Rwanda mu kuyishyira mu bikorwa.
Umwanzuro ujyanye no gukora iperereza kuba hari impunzi z’abarundi zivanwa mu Rwanda zikajyanwa mu mitwe irwanya leta y’Uburundi, na wo u Rwanda rwawuteye utwatsi. Raporo igaragaza ibikubiye muri uyu mwanzuro ishingiye ku bivugwa gusa, bitagaragaza ibimenyetso.
Inkuru ya New Times ivuga ko Leta y’u Rwanda yemeye umwanzuro ujyanye no kunoza uburyo bwo gukuramo inda,kandi bigakorwa hakurikijwe amategeko.
Kuri uyu mwanzuro Busingye avuga ko hari intambwe yatewe kuko mu mwaka wa 2012, bitanashobokaga ko hari uwemererwa gukuramo inda.
Gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya Jenoside,gukomeza kongerera ubushobozi urwego rw’umuvunyi,guteza imbere gahunda zituma zitanga akazi, kwihangira umurimo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwibona ku isoko ry’umurimo.
Ibihugu bigize aka kanama byanasabye u Rwanda gukomeza umwihariko warwo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Sudan y’Epfo yasabye u Rwanda gukomeza kwakira impunzi ziva mu bihugu bitandukanye,rutitaye ko ari kimwe mu bihugu bito.
U Bushinwa na bwo bugaragaza ko hari byinshi bikwiye kwigirwa ku Rwanda mu bunararibonye rufite ku bijyanye kwita ku burenganzira bwa muntu.





Ibitekerezo 0