Leta y’u Rwanda imaze iminsi yikoma ubufatanye bw’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) na FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ndetse mu minsi ishize barashe ku butaka bwarwo inshuro zitandukanye, ibisasu bikomeretsa benshi, binangiza imitungo.

Si ubufatanye bwa none! Nyamara ingaruka zakomeje kuba ku baturage ba RDC, aka cya gisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda.

Iyi mikoranire yagarutsweho bihagije, ndetse itangirwa ibimenyetso simusiga mu rubanza rw’abari abayobozi bakuru ba FDLR, Ignace Murwanashyaka wayiyoboraga na Straton Musoni wari umwungirije.

Mu iburanisha ryo ku wa 13 Kanama 2013, hashyizwe ahabona uburyo Leta ya Congo yari irangajwe imbere na Laurent-Désiré Kabila, yishyuye Murwanashyaka $250,000 – ni ukuvuga miliyoni zisaga 250 Frw ubariye ku ivunjisha ryo mu 2022- nk’icyicyiro cya mbere cy’amafaranga yemereye FDLR.

Icyo cyari ikiguzi yahonze uwo mutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ufashe Leta guhangana n’inyeshyamba za RCD (Rasssemblement Congolais pour la Democratie) mu burasirazuba bwa Congo, hagati ya 1998-2003.

Uwo mutwe wari wahagurukiye ubutegetsi bwa Kabila mukuru, Se wa Joseph Kabila na we wayoboye icyo gihugu.

Ayo mafaranga yatanzwe mu 2005 mu gihe FDLR yashishikarizwaga gutaha, mu masezerano bagiranaga na Leta ya Congo ku bufatanye n’umuryango w’abihaye Imana wa Sant'Egidio, ukomoka mu Butaliyani.

Uwo muryango wakomeje kwigaragaza nk’umuhuza mu bibazo bya FDLR yari ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ariko rugakomeza gusaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo ikurweho.

Murwanashyaka yasabaga ko kugira ngo FDLR ishyire intwaro hasi, icya mbere bashaka ari uko u Rwanda rwemera imishyikirano nabo, kandi Congo ikabaha amafaranga yabemereye.

Babonye amafaranga bashakaga, ariko kuva mu ntangiro, u Rwanda rweruye ko rudashobora gushyikirana n’abajenosideri.

Ayo mafaranga Murwanashyaka yayashyikirijwe na Ambassade ya Congo i Roma, mu Butaliyani.

Amakuru agaragaza ko yahise ajya mu mashyamba ya Congo yambaye bote, afite ivalisi irimo $250,000 yo kwishyura abarwanyi be. Icyo gihe ngo yagendaga aha amafaranga buri mukuru wa batayo.

Kugira ngo ibyo byose bishoboke, yoroherezwaga n’ibihugu birimo iby’abaturanyi nka Uganda. Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kuzamura, ariko ubu bisa n’aho bigeze kure bishakirwa umuti.

Ubwo Murwanashyaka yajyaga muri Congo afite kiriya gifurumba cy’amadolari nta nkomyi, yakoresheje pasiporo ya Uganda, bituma abarwanyi bumva ko afite imbaraga za politiki, bamugirira icyizere.

Ibyo byose yabikoraga avuye mu Budage aho yari yarahawe ubuhungiro, ari naho yahurizaga ibikorwa bya FDLR. Ni naho yafatiwe, kimwe na Straton Musoni wari umwungirije.

Mu rubanza rwabo mu rukiko rwo mu mujyi wa Stuttgart, Musoni yemeje ko n’Inteko ishinga amategeko ya RDC yari izi iby’aya mafaranga.

Mu isakwa ryakozwe n’inzego z’umutekano mu Budage mu rugo rw’uwitwa David Mukiza, hafashwe inyandiko zigaragaza neza ko Murwanashyaka bakoranaga yakiriye amafaranga menshi, harimo n’ayo yahawe na General John Numbi.

Uyu Gen Numbi azwi cyane muri Congo ndetse yabaye umukuru wa Polisi, nubwo ingoma zahinduye imirishyo akaburirwa irengero, ubu bikekwa ko yahungiye muri Zimbabwe.

Umwe mu batangabuhamya wahoze muri FDLR, yagize ati “Ndabyibuka zari inoti za $100, aho buri musirikare yahawe $10 yo kugura bote, hari n’andi yari agenewe kugura ibikoresho byo mu biro.”

Hari amakuru ko ubwo mu 2005 FDLR yari yatandukanye n’ingabo za FARDC, Leta ikumvikana n’inyeshyamba mu masezerano ya Pretoria, abayobozi ba FDLR bahawe amafaranga yo gutangiza ubucuruzi.

Undi mutangabuhamya yagize ati “Twahawe $8000, nyuma y’imyaka ine twari dufite $15,000.”

Ayo madolari FDLR yahawe na Leta ya Congo ni yo yabaye igicumbi cyo kuba FDLR yarashinze imizi muri Congo, kuko nyuma yo kurwana, abambari bayo bacengeye mu giturage.

Umushakashatsi Hans Romkema, mu buhamya yatanze mu rubanza rwa Murwanashyaka, yavuze uburyo bya $250,000 byakoreshejwe.

Yagize ati “Amadorali $100,000 yahawe abakozi ba FDLR hirya no hino ku isi, $70,000 bihabwa abasirikare, naho Murwanashyaka yagumanye $80,000 igihe yasubiraga mu Budage avuye mu mashyamba ya Congo.”

Nk’uko nanone byatangajwe na Musoni waregwaga muri urwo rubanza, Murwanashyaka amaze gukuramo amafaranga y’ingendo hasigaye $29,000, yagurijwe Anastase Munyandekwe wari umuvugizi wa FDLR icyo gihe.

Uyu yahise agura imodoka yakoraga taxi i Bruxelles, ariko aza kunanirwa kwishyura ya mafaranga n’imodoka arayigurisha, yirukanwa ku mwanya w’umuvugizi wa FDLR.

Musoni kandi yaguzemo mudasobwa na telefoni byohererejwe uwari umukuru w’ingabo za FDLR, Sylvestre Mudacumura. Bivugwa ko yakundaga ibikoresho by’ikoranabuhanga, dore ko yaryize mu Budage.

Nubwo ariko Leta ya Congo yahaye FDLR amafaranga icyo gihe, ntabwo agahenge muri uwo mubano kamaze kabiri.

Ku wa 24 Gicurasi 2005, itsinda rishamikiye kuri FDLR rizwi nka Rasta ryishe abaturage mu buryo bwa kinyamaswa, barimo uwatobowe inda, undi acibwa umutwe.

Amashusho agaragaza ibyo bikorwa yakwirakwijwe ku isi yose, maze umutwe wa FDLR barawuhagurukira, nubwo wakomeje guhakana ko ari wo wishe abo bantu.

Ingabo za MONUSCO (yari ikiri MONUC) zigizwe n’abasirikare bakomoka muri Pakistan na Guatemala, zagabye ibitero kuri FDLR.

Nubwo byakozwe, ku wa 10 Nyakanga 2005 nabwo FDLR yishe abaturage 39 ahitwa Mamba, mu bilometero 40 uvuye i Bukavu.

Amasezerano yafashwagamo na Sant’Egidio yahise ahagarara, n’imbaraga za Murwanashyaka kuri FDLR ziragabanuka. Icyo gihe Mudacumura yabaye nk’uwigaruriye ububasha bwose kuri FDLR.

Muri FDLR haje gucikamo ibice, harimo abashyigikiye amasezerano na Sant’Egidio bashaka gutaha, n’abandi batabikozwa.

Ibi byaje gushimangirwa na Séraphin Bizimungu wakoreshaga amazina y’ishyamba ya Colonel Jeribual Amani Mahoro, waje gutaha mu Rwanda hamwe n’abasirikare be barenga mirongo itanu.

Bizimungu yari yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze yakirwa n’inzego z’ubutabera.

Nubwo uyu mutwe waje guhabwa amafaranga watumye ukomeza ibikorwa byo guhungabanya umutekano, yanateje ibibazo muri FDLR, kuko bamwe bayajyanye mu bucuruzi, biteza amashyari akomeye.

Abo Mudacumura atiyumvagamo yahise abirenza. Barimo Col Emmanuel Kanyandekwe wari umwungirije, yahitanye mu Ukuboza 2007, ntiyanabibwira Murwanashyaka.

Amakuru amwe yaje kuvuga ko Mudacumura yamurogeye mu birori byo kwizihiza Noheli, byabareye iwe.

Mu gutanguranwa, Mudacumura yandikiye Murwanashyaka amubwirako Kanyandekwe yaguye mu kiraro cy’ibiti, akajyanwa kwa muganga ahitwa Kashebere, ariko agahita apfa.

Uwo munsi kandi FDLR yakoze itangazo ryemeza ko Kanyandekwe yapfuye azize impanuka.

Mu byo Kanyandekwe yazize harimo gushyigikira amasezerano ya Roma, amafaranga, ndetse bivugwa ko yashakaga kwisangira umugore we i Goma.

Undi wahise wicwa n’amarozi kuko yari ashyigikiye amasezerano ya Roma, ni Bernard Musengeni wari uzwi nka "Colonel Ben" cyangwa Kagoma.

Umugore wa Col Ben yandikiye Mudacumura amusaba ibisobanuro ku rupfu rw’umugabo we, ariko nta gisubizo yabonye.

Muri Mata 2005, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashizwe umutekano ku isi kafatiye ibihano imitwe yose ikorera muri RDC, ndetse gafatira ibihano abayobozi ba FDLR barimo Ignace Murwanashyaka na Sylvestre Mudacumura.

Musoni yagiye kuri urwo rutonde mu 2007 hamwe n’abayobozi b’imitwe y’ingabo muri FDLR aribo Gen Mujyambere Leopord na Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka Izabayo, na Ntawunguka Pacifique alias Omega.

Mu 2010, uwari umuyobozi wungirije wa FDLR, Victor Byiringiro, Nsanzubukire Felicien wanarezwe mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina, hamwe na General Leodomir Mugaragu, nabo bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.

Muri Mata 2019 nibwo byemejwe ko Ignace Murwanashyaka wari ufungiye mu Budage ku byaha by’intambara, yaguye muri gereza aho yari arimo kurangiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka 13.

Laurent-Désiré Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze igihe akorana na FDLR byeruye
Laurent-Désiré Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze igihe akorana na FDLR byeruye
Sylvestre Mudacumura wayoboye FDLR yagiye akorana n'abayobozi ba RDC
Sylvestre Mudacumura wayoboye FDLR yagiye akorana n'abayobozi ba RDC