Ibi byagaragarijwe mu nama ya 27 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Commonwealth, CFAMM, yabereye i St. John’s muri Antigua and Barbuda mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM 2026.
Aba baminisitiri bagaragaje ko igabanyuka ry’ubufatanye mu iterambere riri mu bibazo bikomeye uyu muryango ugomba kwitaho, hamwe n’ibikorwa byibasira bimwe mu bihugu biyigize n’ingaruka z’ikoranabuhanga rishya rikomeje kwihuta.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Botchwey, yavuze ko ibihugu bikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona amafaranga akenewe mu gutanga serivisi rusange no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Yagaragaje ko Commonwealth ikwiye kubyaza umusaruro ubufatanye buyiranga, kugira ngo ibihugu biyigize bibone ibisubizo ku bibazo bihuriweho kandi abaturage bayo barenga miliyari 2,7 babone inyungu zigaragara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Antigua and Barbuda, Paul Chet Greene, yavuze ko Commonwealth ikwiye gukomeza kuba urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’amahirwe, ndetse ikarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi.
Ati “Binyuze mu bufatanye no mu bikorwa bihuriweho, dushobora kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, gufungura amahirwe y’ubukungu no gutuma Commonwealth ikomeza kugeza ku baturage bacu inyungu zifatika kandi zifite icyo zibahindurira.”
Abaminisitiri banaganiriye ku buryo uyu muryango warushaho kugira ijambo ku bibazo mpuzamahanga, ugafasha ibihugu biwugize kugera ku bwumvikane no kugira uruhare mu mavugurura y’imiyoborere y’Isi.
Banagaragaje ko demokarasi n’imiyoborere myiza bigomba kujyana n’intego zo kubaka ubukungu bufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo no kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.







Ibitekerezo 0