Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Mujyi wa Sochi mu mpera z’icyumweru gishize ahabereye Inama ya Mbere y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika yiga ku mikoranire n’ubufatanye n’u Burusiya.
Ni inama yitabiriwe n’abantu barenga 1500 baturutse mu mpande zose za Afurika. By’umwihariko, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 40 bari bitabiriye. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.
Iyi nama ivuze iki kuri Afurika by’umwihariko? Ese kuki mushyize imbaraga mu mubano n’u Burusiya?
Ubundi inama nk’iyi iba igamije gutsura umubano. Ni nk’uko wajya gusura umuvandimwe, inshuti mukareba umushinga mwari muhuriyeho aho ugeze. Icyo twibukiranya ni uko igihugu cy’u Burusiya gifite amateka maremare n’ibihugu bya Afurika cyane mu ruhando rwo kubifasha kwibohora ingoyi ya gikoloni na Apartheid.
N’uyu munsi amahame abagenga, agamije kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, atuma akenshi baba ijwi rya Afurika aho itarashobora kugera nko mu kanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Abibumbye gashinzwe amahoro, uziko bafite ijambo rinini ndetse na ‘veto’ ku buryo iyo ndangagaciro yo kuva kera bayikomeza n’ubu.
Ni n’igihugu cyifite mu mikoro, mu iterambere ry’ikoranabuhanga, mu bice hafi ya byose igihugu cyakenera ku buryo gufatanya nabo biba bifite icyo byongera mu bufatanye mpuzamahanga hagati y’ibihugu.
Mu minsi ibiri mumaze i Sochi, ni iki mwagezeho kigiye gufasha Afurika n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe by’umwihariko?
Icyagezweho ni ugusuzuma, kumenya aho tugeze, uziko turi gukubuka mu ngorane za Covid-19, iz’umutekano muke, iz’intambara yabaye hagati y’u Burusiya na Ukraine, byatugizeho ingaruka. Ibyo byose tubisuzumira hamwe tureba icyakomeza gukorwa.
Habayeho no gusuzuma ibijyanye n’isanzure, ibijyanye n’ubutagondwa n’ibindi. Twarebye kandi ku bijyanye n’uburezi, mu nzego zose yaba iza Kaminuza, abanyapolitiki, abashoramari mu by’ukuri ikigamijwe ni uguha imbaraga nshya indi ntera tugiye gufatanyamo.
Muri iki gihe, ibihugu bya Afurika byotswa igitutu bisabwa guhitamo uwo bigomba gukorana hagati y’u Burayi na Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya; icyo gitutu ntikizasubiza inyuma umugabane?
Twabwiye ababa bifuza kutwiharira ko bidashoboka. Twababwiye ko muri iyi si, ibihugu byigenga, bizi gushishoza, bizi kureba inyungu zabyo aho ziri, kubana n’uyu ntabwo bivuga kutabana n’uriya.
Dufitanye umubano n’Abashinwa, Abarusiya, Abanyaburayi, Abanyamerika, ntaho duhezwa. Icyangombwa ni ukwimakaza amahame y’uko tuvuga ijwi rimwe, tugashaka inyungu zacu aho ziri. Icyaduha ahubwo kuzishakisha dushyize hamwe.
Muri uko kudukenera, icyo duharanira ni ukugira ngo turusheho no kumenya ngo niba badukenera, ni mu nyungu zacu cyangwa ni izabo? Ese imikoranire dushaka kugirana yubakiye ku mahame yo kubahana no gufashanya cyangwa harimo uryarya undi agamije kumunyunyuza iminsi?
Mu yandi magambo, umubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya, nta gihugu ubangamiye?
Barabizi neza, byagiye bisobanuka, uyu munsi ntabwo bikiri ikibazo kumva ko twaba dufitanye umubano n’Abarusiya. Bose bahurira muri Loni, mu Kanama k’Amahoro ndetse ni ibihugu bitanu iyo kimwe [ibyo cyifuza bitemewe] nta gikorwa ku Isi. Ni gute se twebwe tutaganira na bo? […] ntabwo bakwiriye kugira ishyari n’iyo banarigira, twe ntabwo ari ikibazo kitureba.
Afurika ikomeje guhatanira ko igira imyanya ihoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni; bizashoboka?
Turashaka imyanya ibiri ariko umwe muri yo ukaba wahabwa ijwi rya ‘veto’, urwo ni urugamba turi kurwana rw’igihe kirekire, ntabwo turabigeraho. Turasaba ngo bikomeze bishyigikirwe kuko bizaba mu nyungu za bose.
Isoko rusange rya Afurika twavuga ko kuva ryashyirwaho ryatanze umusaruro?
Ni ibintu byinshi bimaze gukorwa […] Twatangiye urugendo rwo kugira ngo hajyeho uburyo bw’imyishyuranire dukoresheje amafaranga yo mu bihugu tutagombye kujya mu madovise, noneho hatangira igerageza.
Ubu ni aho tugeze. Ibihugu birenga 30 bimaze kwinjira mu rugendo rw’igerageza mu myaka itanu gusa. Nushake urebe, nta handi hantu byigeze biba ko utangira isoko rinini ririmo ibihugu 55 rikaba rigeze aho tugeze.
Pasiporo ihuriweho muri Afurika ntiyabaye umushinga wo mu magambo gusa?
Iracyafite urugendo. Amategeko yayo yararangiye aranemezwa ariko ibijyanye no gushyiraho umukono mu bihugu, iyo ntera yaradindiye ku buryo iryo tegeko ritarinjira ngo ribagenge nk’uko bigenda ku yandi n’Inteko zishinga Amategeko zikayatora.
Aho rero turacyafite urugendo rukomeye, ni na kimwe mu bintu tutishimiye uburyo tubyitwayemo nk’ibihugu.
Icyo bivuze, ni uko uyu munsi dufite ibyagenderwaho, Pasiporo imwe Nyafurika yaba yujuje ibiki ariko ntabwo ari Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa Komisiyo ya AU izatanga Pasiporo ahubwo ni ibihugu nk’uko dufite pasiporo ya EAC mu bihugu biyihuriyeho. Igihugu gifata ibyo bemeranyije by’ibyo izaba yubahirije, akaba aricyo gifite inshingano zo kuyitanga. Aho rero ntabwo turahagera.
Kuba uri umunyarwandakazi ubarizwa mu mwanya ukomeye ku mugabane wa Afurika, biguha ishema bingana iki?
No guhatanira uyu mwanya ni igihugu kigufata kikavuga ngo turakubonamo ubushobozi, tugiye kugushyigikira ujye hariya hantu. Kandi no kugira ngo abantu bagutore, ntabwo ari wowe, njye ntabwo bari banzi, ariko bari bazi u Rwanda, bazi ubuyobozi bwarwo, bazi amateka yarwo n’aho rwikuye n’aho rwigejeje.
Bari bazi ko rufite uruhare mu kuvugurura imikorere y’uyu muryango wacu [...] naho ubundi buri gihe, rwose navuga ko ni nko kuguha lifuti, ndayifata nkayifata neza nk’amata y’abashyitsi.
Inshingano binshyiraho iba ndende, ni ukuvuga ngo ni gute nakora neza ku buryo ntazahesha umugayo igihugu cyangiriye icyizere bigeze aha, ariko ntazatukisha abagore [...] Nanaboneraho gushimira, kuko igihugu cyacu kidutera ishema pe.
Afurika wifuza kuraga abato ni iyihe?
Turashaka amahoro [...] gushyira hamwe no gukorera hamwe no kugira isoko rigari, ubu bukungu nibwo bugenga Isi. ibihugu bikomeye byose byagiye bigira uko bihuza amaboko. Ibihugu 55 bya Afurika, buri kimwe ni isoko ridafatika, ariko iyo turi hamwe tugira imbaraga.
Dushaka ubukungu, iterambere, ubukene tukabugamo, abantu bakagira amafaranga bakoresha, utangiye imishinga akawukora… ariko by’umwihariko nifuza ko Afurika yacu itatakaza indangagaciro.
Iyo ureba aho Afurika yacu iri kugana, hari ibintu by’ingenzi byagiye bituma turamba kugera n’uyu munsi biri kugenda bitana, indangagaciro, umuryango, guha agaciro ubuzima, guha agaciro umurimo, kubaha undi muntu, ni indangagaciro zikomeye cyane zizatuma tudata isura ngo dusimbukire iby’ahandi by’iterambere ryaje by’ibyaduka twibagiwe iby’iwacu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!