Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko guhera ku wa 17 Gicurasi 2024 kugeza kuya 30 Gicurasi, hakiriwe kandidatire z’abashaka kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu icyenda barimo barindwi bigenga na babiri batanzwe n’imitwe ya Politiki.
Abashaka kuba abakandida batanze kandidatire ni Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Party, Barafinda Sekikubo Fred, Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Habimana Thomas, Diane Rwigara, Mpayimana Philippe na Mbanda Jean bigenga.
Hakiriwe kandi abakandida bigenga ku mwanya w’abadepite, abashaka kuba abakandida ku byiciro byihariye birimo icy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Kugeza ubu hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gusuzuma kandidatire zatanzwe kugira ngo hazatangazwe urutonde rw’agateganyo rw’ababyemerewe, ndetse urutonde ntakuka ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.
Yagize ati “Ubu tugiye kwinjira mu gikorwa cyo gusuzuma kugera kuwa 6 Kamena ari bwo tuzatangaza urutonde rw’agateganyo. Igikorwa kizakomeza kigere kuri 14 Kamena 2024 aribwo tuzatangaza burundu rw’abaduhaye ibyangombwa byubahirije amategeko ari nabo bazajya ku mpapuro z’itora.”
Oda Gasinzigwa yagaragaje ko nyuma yo gutangaza urutonde rw’agateganyo abakandida bazaba bagaragarijwe ko hari ibyo batujuje bazemererwa kubitanga hagati y’itariki 6 Kamena na 14 Kamena 2024.
Yagaragaje ko hari ubwo umuntu aba atazanye bimwe mu byangombwa bisabwa ku rutonde rw’ibikenewe cyangwa ibyo NEC isuzuma igasanga bitubahirije amategeko bikamenyesha ba nyirabyo kugira ngo babyuzuze.
Yakomeje ati “Bafite uburenganzira ariko harimo ibyo bataba basubiramo. Ntibasubira gushaka imikono kuko igihe cyabyo cyarangiye ariko azanye icyangombwa runaka kituzuye, dushobora kukimumenyesha akatuzanira igikwiriye.”
Yagaragaje ko muri rusange abashaka kuba abakandida ku myanya itandukanye bitwaye neza nubwo hari aho wasangaga harimo ibibazo bishingiye ku kwitiranya ibyangombwa bisabwa.
Yagaragaje ko ugereranyije n’amatora aheruka ubona ko abashaka kuba abakandida bigenga biyongereye ibintu bishimangira inzira nziza ya demokarasi.
Amatariki y’ingenzi ku matora
NEC itangaza ko ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.
Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.
Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.
Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.









Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!