Icyo cyemezo cyafatiwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yasojwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho byari biteganyijwe ko hatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo amategeko ya OIF yemeraga ko habaho amatora, hari ibihugu byagaragaje ko kuyakora  bishoboraga guteza ubushyamirane hagati y’abanyamuryango.

Ati “Habaye ibiganiro n’impaka ndende hagati y’abakuru b’ibihugu, bamwe bavuga ko nubwo amatora yemewe n’amategeko ya Francophonie, ariko ko yateza ugutana n’ubushyamirane hagati y’ibihugu, bakaba bifuzaga ko amatora yakwigizwa inyuma.”

Yaragaje ko uko kutumvikana, abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bagize uruhare mu gushaka igisubizo cyahuza impande zose.

Ati “Habaye rero impaka ndende ku buryo byabaye ngombwa ko hari abakuru b’ibihugu nka Perezida Diomaye Faye wa Sénégal, warebye uko yashaka ubwumvikane, ashaka icyemezo cyabera abantu bose, cyabera ibihugu byose.”

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko bimwe mu bibazo byateje impaka cyane ari uburyo uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF utorwa, aho bamwe bifuzaga ko hajya habaho isaranganya mu turere tugize uyu muryango, aho kugira ngo ujye uhora ku mugabane cyangwa mu gihugu kimwe.

Indi ngingo yagarutsweho cyane ikaba uburyo umuntu atsindira uyu mwanya aho ibihugu byinshi byasabaga ko uburyo busanzwe bwo gushyiraho uwarushije abandi amajwi bivaho ahubwo utsinze akajya aba ari uwagize ubwiganze busesuye.


Nyuma y’ibyo biganiro, hemejwe ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12, aho azaba afite inshingano zo gushyira mu bikorwa amavugurura ajyanye n’uburyo Umunyamabanga Mukuru atorwa.


Amb. Nduhungirehe yemeje ko binyuze mu bwumvikane, u Rwanda rwemeye ko nyuma y’amezi 12 rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, icyakora abandi bakandida bari basanzwe bahatanira uyu mwanya bo bemerewe kongera kwiyamamaza. 

Ati “Nyuma y’amezi 12 u Rwanda nta wundi mukandida ruzatanga, ariko abakandida bariho bazaba bemerewe kwiyamamaza, ariko n’ibindi bihugu bikaba bizatanga abakandida.”

Akomeza ati “Ni icyo cyemejwe, ni ubwumvikane. Ntabwo wavuga ko buri ruhande rwabonye ibyo rwifuza, ariko ni ubwumvikane kugira ngo turebe ukuntu twateza imbere umuryango wacu.”

Louise Mushikiwabo, yatangiye kuyobora OIF mu 2019, azakomeza izi nshingano mu mwaka w’inzibacyuho.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaraje bimwe mu bibazo byateje impaka mu matora ya OIF n'uburyo binyuze mu bwumvikane byakemuwe