Iby’ingenzi ku rugendo rwo kweguza Perezida Donald Trump rugeze mu mahina

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoye ku bwiganze, icyemezo cyo gutakariza icyizere Perezida Donald J. Trump akaba ashobora kubura amahirwe yo kurangiza manda ye isigaje umwaka umwe.

Gutora ingingo ya mbere yo gukoresha nabi ububasha Trump ahabwa n’itegeko, byatowe n’abadepite 230 kuri 427 bari bari mu nteko; mu gihe iyo kubangamira imirimo y’inteko ishinga amategeko yatowe n’abadepite 229.

Aya matora asobanuye ku buryo butaziguye ko perezida Trump atakarijwe icyizere n’intumwa za rubanda cyo gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo urubanza rwa nyuma ruzacibwa na Sena, aho ishyaka ry’aba-Républicains rifite ubwiganze.

Umuyobozi w’aba -Républicains muri Sena ya Amerika, Mitch McConnell, yavuze ko yifuza ko ibiganiro kuri uyu mwanzuro ukomeye byazaba bigufi. Gusa nta kigaragaza ko Sena izahitamo gukura ku buyobozi Perezida Trump kuko abasenateri benshi ari abo mu ishyaka rye.

Gukuraho Perezida Trump bisa n’ibirimo amacenga menshi. Umunsi ku wundi amakuru agenda yisukiranya, agaragaza ko hari abantu benshi babyihishe inyuma, ndetse n’inzira z’ubwiru zinyurwamo ngo iki cyemezo gifatwe.

Ese byatangiye bite?

Muri Nzeri uyu mwaka, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umwe mu bakozi bashinzwe ubutasi, wahoze anakorera ikigo cy’ubutasi cya CIA, yagejeje ikirego ku mugenzuzi mukuru w’ubutasi, arega Perezida Trump gukora ibikorwa atemererwa n’amategeko.

Mu kirego cye, avuga ko umwe mu bayobozi bo mu biro bya perezida [White House] wamuhaye amakuru; yari atewe impungenge n’ibyavugiwe mu kiganiro kuri telefone cyo muri Nyakanga 2019, hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Muri iki kiganiro, Perezida Trump yasabye icyo gihugu cy’amahanga kwivanga mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2020, muri Amerika. Yanashyize igitutu ku gihugu cy’amahanga, agisaba gukora iperereza kuri umwe mu bazahangana nawe mu matora yo muri 2020; byose bigakubirwa mu cyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko nk’umukuru w’igihugu.

Umwunganizi mu mategeko wa Trump, Rudolph Giuliani n’intumwa nkuru ya leta, William Barr, bashyirwa mu majwi ko bafite uruhare rutaziguye muri ibi bikorwa; ndetse ko n’abayobozi bakuru mu biro by’umukuru w’igihugu bashatse gukingira ikibaba Trump kuko bazi neza uburemere bw’ibyavuzwe na Trump.

Amahirwe menshi ni uko Trump ashobora kuteguzwa kuko muri sena hari ubwiganze bw'abaturuka mu ishyaka rye

Inzira iteganywa n’amategeko kugira ngo umukozi wo mu biro bishinzwe iperereza atange ikirego cy’ibikorwa biri gukorwa, kandi bitandukanye n’amategeko yarakurikijwe. Uwatanze iki kirego yakigejeje ku mugenzuzi mukuru w’ubutasi, uyu nawe wagombaga kukigeza ku muyobozi mukuru ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, nyuma yo gusuzuma uburemere bwacyo.

Gusa umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, Joseph Maguire, ntiyigeze ashyikiriza iki kirego inteko ishinga amategeko, nkuko yabisabwaga n’amategeko; ahubwo yahisemo kugisha inama ibiro bishinzwe ubujyanama muri minisiteri y’ubutabera; ibi nabyo byanzura ko icyo atari ikibazo cyihutirwa nyamara izi mpande zombi nta na rumwe rufite ububasha bwo gufata uwo mwanzuro.

Kuwa 19 Nzeri, nibwo hamenyekanye ko kudashyirwa ahagaragara kw’iki kirego, byagizwemo uruhare na perezida Trump wifuzaga ko Ukraine itangira iperereza kuri Hunter Biden, umuhungu wa Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate, wahoze ari Visi Perezida.

Kutavuga rumwe kuri iki kibazo byakomeje kwiyongera, kugera ubwo kuwa 25 Nzeri, 2019, ibiro by’umukuru w’igihugu [White House] byemeye ko raporo ikubiyemo ibiregwa Trump n’amajwi y’ikiganiro kuri telefone hagati ya Trump na Zelensky bishyirwa ahagaragara.

Kuva icyo gihe Trump n’abamushyigikiye batangiye kwamagana ibikubiye muri icyo kirego, bavuga ko bidafite agaciro kandi uwabitangaje nta bumenyi buhagije afite kubyo yaregeye.

Ni iki mu by’ukuri Trump yaganiriye na Zelensky?

Ibiro by’umukuru w’igihugu [White house] byashize hanze ikiganiro Trump yagira na perezida wa Ukraine, byibwira ko bishobora kuzagaragaza neza Trump, ndetse bigahosha umwuka mubi wari utangiye kuzamuka, gusa ibi si ko byagenze.

Ibyo biganiro bigaragaza ko Trump yashatse guhuza inkunga Amerika iha Ukraine, no gusaba Ukraine gukora iperereza kuri Hunter Biden; ndetse n’ubugambanyi bwabaye mu matora yo muri 2016. Zelensky wagaraje gushaka kumvikana, ahanini bitewe nuko yifuzaga ko Amerika imugurisha ibisasu bya “Javelin anti-tank missiles”, Trump yamubwiye ko Rudy Giuliani ari we muntu yizeye babiganiraho.

Ibiganiro bya Trump na Zelensky byabaye intandaro yo gutakariza icyizere Trump

Ni iki abagize inteko ishinga amategeko bibanzeho mu gusesengura impamvu batakariza icyizere Trump?

Amakuru avuga ko Nancy Pelosi, uyobora inteko ishinga amategeko yifuzaga kumva ibirego byose bishinja Trump gukoresha nabi ububasha ahabwa nka perezida; gusa abademokarate bibanze ku ngingo yo gutakariza icyizere Trump bareba cyane ku kibazo cya Ukraine, aho kureba ibibazo byose bigaragaza imyitwarire idahwitse ye.

Adam Schiff, uyobora akanama karebana n’ubutasi mu nteko ishinga amategeko, yagaragaje ibibazo bine bifuzaga gukoraho iperereza.

Icya mbere bifuzaga kumenya niba Trump yarongeye gusaba ubufasha igihugu cy’amahanga mu kwivanga mu matora. Icya kabiri bashakaga kumenya niba ibiro by’umukuru w’igihugu [White House] byaremeye ko bigirana inama na Ukraine, ari uko Ukraine yemeye gutangiza iperereza mu cyimbo cya Trump.

Icya gatatu, bifuzaga kumenya niba Ukraine yari ifite impamvu yo kwizera ko itazahabwa inkunga ya gisirikare, kugeza igihe itangirije iperereza rya Trump. Icya kane, bifuzaga kumenya niba hari impamvu zifatika zateye Trump kwitwara atyo.

Trump yisobanura ate?

Perezida Trump n’abamushyigikiye bemeza ko nta kidasanzwe yakoze. Bemeza ko nta nta gitutu bashyizeho Ukraine ngo ibakorere ibitemewe n’amategeko.

Ni iki Joe Biden ahuriyeho na Ukraine?

Dusubije amaso inyuma ubwo Joe Biden yari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutegetsi bwa Obama bwagerageje gutera inkunga Ukraine mu makirimbirane ifitanye n’u Burusiya. Abanyaburayi na Amerika bahisemo gushaka uburyo bakuraho Viktor Shokin, wari umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, kuko basangaga ruswa yibasiye abayobozi bakuru muri iki gihugu, ari imbogamizi mu gukomeza imbaraga za Ukraine.

Viktor Shokin yafatwaga nk’ufite uruhare runini muri icyo kibazo; yakuwe ku mwanya we, mu mavugurura yakozwe bitegetswe na Amerika n’abanyaburayi; aho Joe Biden yivugiye ko ariwe wategetse ko hafatirwa inkunga ya miliyari imwe y’amadorari kugeza igihe Ukraine ishyize mu bikorwa icyifuzo cyabo.

Hunter Biden ahurira he n’iki kibazo?

Hunter yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akora ubucuruzi mu izina rya se (Joe Biden). Yagiraga uruhare rutaziguye mu biganiro byari bigamije kwinjiriza inyungu ubucuruzi bwa se, ndetse akaba n’umuyobozi muri banki yaterwaga inkunga na se.

Hunter Biden yahawe umwanya mu nama y’ubuyobozi y’ikigo cya Amtrak, mu buryo atari akwiye na gato; ndetse anashyirwa mu nama y’ubuyobozi y’ikigo cy’ingufu cya Ukraine [Burisma].

Hunter Biden, umuhungu wa Joe Biden niwe wabaye izingiro ryo gutangira guperereza Trump

Ibikorwa bya Hunter byaramenyekanye cyane muri politiki y’abademokarate. Igihe yari mu Bushinwa ari kumwe na se mu ruzinduko rw’akazi; yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa banki ya Private Equity, aho bamwe mu bayobozi bakuru mu biro bya perezida batangiye gukeka ko ari gushaka uburyo bwo kwishakira inyungu ze bwite; ibintu bitari byarigeze bikorwa mu biro by’umukuru w’igihugu.

Hunter kandi ngo yari azi neza ko imyitwarire ye irebwa nk’ikibazo mu myaka yabanje, mu gihe cy’amatora.

Kwinjirira amatora ya Amerika

Trump akeka ko ikigo cyitwa ‘Crowdstrike’ gifitanye umubano na Ukraine kandi ko cyahishe ububiko bw’amabanga ya komite nyobozi mu ishyaka ry’abademokarate, bibye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe cy’amatora ya 2016. Trump yifuzaga ko Ukraine iha Amerika ubwo bubiko bw’amabanga.

‘Crowdstrike’ ni ikigo cyo muri Amerika, cyashinzwe ku bufatanye n’umurusiya wahungiye muri Amerika akiri umwana. Iki kigo cyahawe akazi na komite nyobozi y’ishyaka ry’abademokarate kugira ngo kibafashe kumenya uburyo ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi b’abademokarate bwinjiwemo mu gihe cy’amatora ya 2016.

Trump ahangayikishijwe nuko iki kigo kitigeze giha ububiko bw’amabanga cyasesenguye FBI cyangwa undi uwo ariwe wese, nyamara muri Ukraine nta hantu ho guhisha ubwo bubiko bw’amabanga hahari, kandi nta n’impamvu ifatika yatuma babuhisha.

Trump atsimbarara ku ngingo ivuga ko u Burusiya butigeze bwinjira mu mabanga y’abademokarate; ahubwo ari ibinyoma byahimbwe n’ikigo ‘Crowdstrike’ kuko aricyo cyahishe ibimenyetso mu rwego rwo guhimbira ibyaha ubutegetsi bwe n’u Burusiya.

Gutakariza icyizere Perezida bikorwa bite?

Hifashishijwe ingero kuri Nixon na Clinton baheruka kweguzwa, komite ishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu nteko nshingamategeko niyo igira uruhare runini muri iki gikorwa. Iyi komite yumva abatangabuhamya, igategura ibirego irega perezida mu buryo bwemewe n’amategeko, n’ingingo zijyana nabyo, igakora amatora, byakwemezwa bikoherezwa mu nteko rusange y’abagize inteko nshingamategeko bagakora amatora nabo, ingingo imwe cyangwa zose zatorwa ku bwiganze, Perezida agatakarizwa ikizere.

Kuri perezida Trump we, ikibazo cye cyanyuze mu nzira ebyiri mu gihe kimwe, aho urwego rw’ubutasi rwakoze iby’ibanze, rukora raporo ruyoherereza komite ishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, ari nayo yateguye ibirego bishinjwa Trump.

Nyuma y’ibyemejwe n’abagize inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite, umutwe wa Sena niwo uzaca urubanza rwa nyuma rwemeza niba Trump yeguzwa cyangwa agakomeza kuyobora Amerika.

Mu rubanza rwa Sena, uhagarariye perezida mu mategeko niwe uburana kuko perezida ubwe ntagomba kuba ari muri icyo cyumba cy’iburanisha.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga niwe ugena uburyo icyemezo cya Sena gishyirwa mu bikorwa, ariko Sena nayo ishobora gutora ivuguruza icyemezo cye.

Kugira ngo kandi icyemezo cya Sena gitorwe, bisaba ko 2/3 by’abasenateri bacyemeza (aba-senateri 67 ku 100). Sena ya Amerika irimo aba-senateri 53 bo mu ishyaka ry’aba-Repubulikani, bisobanuye ko kugira ngo Trump akurwe ku buyobozi, 20 muri bo basabwa gutora bihuje n’abademokarate.

Trump akuwe ku buyobozi byagenda bite?

Itegeko rivuga ko perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akuweho, asimburwa na visi perezida; Ubu Mike Pence niwe wasimbura Trump. Igihe baba baviriyeho rimwe, umukuru w’inteko nshingamategeko Nancy Pelosi niwe wayobora; gusa bisa n’ibidashoboka kuko aba-republicains ntibiteguye gukora icyatuma Pelosi ahabwa umwanya wa perezida.

Uza ku mwanya wa kane mu rukurikirane rw’abasimbura Trump ni Mike Pompeo, umunyabanga wa leta; gusa uyu nawe afite aho ahuriye n’ibibazo bya Ukraine. Uwa gatanu ni ushinzwe imari ya leta Steven Mnuchin, ari nawe udafite imbogamizi n’imwe yamubuza kuba perezida wa Amerika.

Joe Biden ni umwe mu bashobora guhatana na Trump mu matora y'umwaka utaha, ari nabyo bikekwa ko byateye Trump kumukoreshaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza