Ni urugamba rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 ruyobowe na Maj Gen Fred Gisa Rwigyema waje kuraswa n’umwanzi ku wa 2 Ukwakira 1990.
Urupfu rwe n’abandi basirikare bakuru ntirwatumye abasirikare ba RPA bahagarika urugamba kuko Maj Gen Paul Kagame wari waragiye muri Amerika kwiga yahise avayo akajya kumukorera mu ngata.
Kagame yahise ahindura urugamba n’uburyo bw’imirwanire bakoreshaga, nyuma y’imyaka ine babasha kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mafoto agaragaza urugamba rwo kubohora igihugu ku basirikare ba RPA harimo ikunze kugarara cyane ndetse benshi bakunze kuyijyaho impaka zishingiye ku hantu yafatiwe n’icyari cyabaye.
Ni ifoto yafashwe ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, ifatirwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Qartier Matheus, ubwo abasirikare bari bari kwerekeza kuri Stade i Nyamirambo.
Umuyobozi w’Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, Bashana Medard, yabwiye IGIHE ko iyo foto yafashwe ubwo ingabo zari ziri kwishimira ifatwa rya Kigali.
Ati “Iyo foto yafatiwe muri Qartier Commercial bari mu cyerekezo cyo kujya i Nyamirambo. Uwo munsi ni bwo Umujyi wa Kigali wari wabohowe. Icyo gihe berekezaga muri Stade mu kwerekana ko urugamba ruri kugera ku ntego.”
Mu basirikare bagaragaramo muri iyo foto harimo Maj Gen Aloys Muganga ari na we ugaragara imbere, hakabamo Gen Maj Charles Karamba n’abandi batandukanye bari muri Kigali.
Ni ifoto kandi irimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame icyo gihe wari waje kugenzura uko imirimo yo gufata Umujyi wa Kigali yari yagenze.
Perezida Kagame agaragaramo asa n’uri hagati na hagati, hafi y’abasirikare bari bambaye ingofero z’umutuku.
Inararibonye Tito Rutaremara wari mu bayobozi b’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rwa Politiki yagaragaje ko uwo munsi ifoto ifatwa Paul Kagame wari uyoboye urugamba na we yari yaje i Kigali nyuma yo gufata umurwa mukuru.
Ati “Kigali yafashwe njyewe nari ndi Kicukiro kuri Oprovia, icyo gihe Afande [Kagame] yari yaje rero bageze hariya muri Kigali. Ntabwo nari mpari gusa nzi ko bahageze.”
Tito Rutaremara yavuze ko nubwo atari ahari ubwo iyo foto yafatwaga, yagerageje kujya gusanga abasirikare bari muri uwo munsi akahagera bamaze kuva mu mujyi rwagati.
Ati “Navuye aho narindi, ngiyeyo hari umuhanda nagombaga kunyuramo hariya ahajya nko kuri Cercle Sportif nsanga yarapfuye barasizemo imicanga, ngomba kugaruka inyuma. Rero nagiye kugerayo nsanga byarangiye.”

Uko Rebero yahesheje RPA kwigarurira Kigali
Nyuma y’amasaha make indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana ihanuwe, abasirikare 600 bari muri CND batangiye kuraswaho ariko ubuyobozi bwa RPA nabwo buhita buboherereza ubufasha kuko Alpha Company, yahagurutse i Byumba ku wa 8 Mata 1994, bibafata iminsi itatu bagenda badahagaze, batarya.
Icyo gihe umubare munini w’ingabo za Leta wari i Kigali ni yo mpamvu byari bigoye kuri abo basirikare 600 gusa.
Alpha Company yageze i Kigali ku wa 11 Mata, maze abasirikare bari muri CND bagarura ihumure.
Bamaze kongera imbaraga bahawe amabwiriza yo gutera ingabo za Habyarimana, bahereye ku kigo cya gisirikare cya Rebero cyari cyabazengereje.
Uyu musozi wariho imbunda zirasa kure, zari ziteye inkeke ingabo za RPA mu Mujyi wa Kigali kuko zashoboraga kurasa ahantu aho ariho hose.
Ikibazo gikomeye ngo kwari ukugerayo, kuko uvuye kuri CND kugera ku i Rebero harimo intera ndende kandi ingabo za Habyarimana zari hirya no hino.
Mu rugendo rugana ku i Rebero, abantu benshi bari bapfuye, abakobwa bafashwe ku ngufu n’ibindi.
Kugira ngo bahuze gufata Rebero n’ibikorwa byo gutabara abicwaga, abasirikare bagiyeyo byasabye ko bagenda bicamo ibice, banagabana inshingano.
Bitewe n’uko uwari ku musozi wa rebero yarasaga ameze nk’uri hejuru byasabye kudatera ibirindiro bya Rebero baturutse imbere ahubwo, ingabo zijya kuzenguruka ngo zitere ziturutse inyuma bikorwa mu ijoro.
Aho urugamba rwarwanywe nk’amasaha abiri, ingabo za RPA ziba zirahafashe.
Gen Sam Kaka uri mu bari bayoboye urwo rugamba yigeze kugaragaza ko bagifata umusozi wa Rebero n’ingabo za Leta zari muri Camp Kigali zahise zihava “kubera ko ntabwo bari kubasha kuhaguma mu gihe turi i Rebero."
Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.
Inkotanyi zahise zibasha kurokora Abatutsi bari bihishe muri St Andre i Nyamirambo babajyana ku i Rebero, CND, Saint Paul, muri Stade Amahoro n’ahandi.
Ku wa 4 Nyakanga nibwo Umujyi wa Kigali wose wari ufashwe nk’umurwa w’ubutegetsi, ariko abantu benshi bari bapfuye ndetse mu bindi bice by’igihugu urugamba rwari rugikomeje.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!