Yabigaragaje kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, mu gihe habura iminsi ine ngo hatorwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora azabera i Phnom Penh muri Cambodge. 

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, kateraniye i Addis Ababa ku wa 28 na 29 Nyakanga 2026, kafashe icyemezo kijyanye n’abakandida b’Abanyafurika bahatanira imyanya mu nzego mpuzamahanga.

Muri iki cyemezo, AU yashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Lumumba wa RDC na Coumba Ba wo muri Mauritanie ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

AU yanashishikarije ibihugu bigize uyu muryango kugirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije kugera ku bwumvikane ku mukandida umwe w’Umunyafurikakazi.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo biha ibihugu 27 bya Afurika biri muri Francophonie amahitamo hagati y’aba bakandida batatu, bityo ko gushyigikira umukandida utari Umunyafurika byaba binyuranyije n’umurongo wafashwe na AU.

Yagize ati “Igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ibihugu bya Afurika cyo gushyigikira abakandida batari Abanyafurika cyaba ari ukurenga gukomeye ku cyemezo cy’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gushyigikira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Roumanie, igihe umukandida wayo Juliana Amato Lumumba yaba atabonye amajwi ahagije.

Kuri Leta ya Kinshasa, ubu bwaba ari ubundi buryo bwo kubuza Mushikiwabo kongera gutorerwa kuyobora OIF, aho ihamya ko gutorwa kwe kwaba gushimangira ko indangagaciro z’uyu muryango zaba zidahuye n’iza RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko afite icyizere ko impinduka Mushikiwabo yakoze muri OIF n’icyerekezo cye cyo kubaka uyu muryango ukomeye kandi urushaho kugira uruhare ku rwego mpuzamahanga, bizamufasha gutsinda aya matora.

Akanama Nshingwabikorwa ka AU kanzuye ko abakandida b'Abanyafurika ari bo gusa bagomba gushyigikirwa mu matora ya OIF