Depite Munyangeyo Théogène yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Depite Munyangeyo Théogène kuribera Umuvugizi naho Musanabaganwa Eugenie atorerwa kuba umuvugizi wungirije waryo.

Aba bombi batowe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, mu nama rusange y’iri huriro yabereye ku cyicaro cyaryo ku Kacyiru.

Depite Munyangeyo ubarizwa mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine atorwa ku majwi 100%, asimbura Depite Mukabunani Christine wo mu ishyaka PS Imberakuri.

Umuvugizi wungirije, Musanabaganwa Eugenie ubarizwa mu Ishyaka rya PSP wasimbuye Depite Mukama Abbas. We yatowe ku majwi 37 mu gihe Mukantagara bari bahanganye yagize amajwi atandatu.

Nyuma yo gutorwa, Depite Munyangeyo yabashimiye icyizere bamugiriye. Ati “Gahunda y’ibikorwa mwarayigennye, igisigaye ni ugufatanya kugira ngo twuse ikivi cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari. Igisigaye ni ubufatanye kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Ikirimo gikomeye ni ugukomeza kubaka ubumenyi bw’abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ar 11. Tuzanaguma kugirana ibiganiro na Minisiteri zitandukanye nk’ikijyanye n’uko igihugu cyacu gihagaze muri Politiki y’ububanyi n’amahanga.”

Depite Munyangeyo asanzwe ayobora Komisiyo y’abadepite y’Ubukungu n‘Ubucuruzi.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije b’iri huriro batorerwa kuyobora manda y’amezi atandatu atongerwa.

Depite Munyangeyo ubarizwa mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL) yamamajwe kuri uyu mwanya wenyine atorwa ku majwi 100%
Musanabaganwa Eugenie wabaye umuvugizi wungirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza