Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Adelin Royer, yabivuze ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri dosiye y'Umunyarwanda Safari Madjaliwa uzatangira kuburanishwa i Paris mu cyumweru gitaha.

Muri iki kiganiro cyateguwe n'umuryango Pax Press, Royer wungirije Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda yabajijwe aho Paris ihagaze mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe i Phnom Penh muri Cambodge, ndetse no ku byo RDC imaze iminsi ivuga ku kuba ishobora kuva muri uwo muryango mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora OIF.

Royer yavuze ko nubwo u Bufaransa bufite uruhare rukomeye muri Francophonie, bwahisemo kutagira umukandida bushyigikira ku mugaragaro muri iki cyiciro cy’amatora.

Yagize ati “Dushingiye ku ruhare rwacu muri OIF, ntabwo dufata uruhande. Kugeza ubu nta mwanzuro twafashe wo gushyigikira umukandida uwo ari we wese. Nta mukandida n’umwe dushyigikiye. Icy’ingenzi kuri twe ni umuryango ubwawo n’ubumwe bwawo. Ni na byo tuzashingiraho dufata umwanzuro.”

OIF ifite abakandida bane bahatanira kuyiyobora kuva mu 2027 kugeza mu 2030, barimo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC, Dr. Coumba Bâ wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wo muri Roumanie. 

Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu 53 mu Nama ya 20 izaba ku wa 15 n'uwa 16 Ugushyingo 2026.

Royer yavuze ko ubusanzwe, OIF ibanza gushaka ubwumvikane hagati y’ibihugu, mbere y’uko haba amatora, yo akaba mu gihe ubwo bwumvikane butabonetse.

Yagize ati “Ubusanzwe, Umunyamabanga Mukuru wa OIF agenwa binyuze mu bwumvikane hagati y’ibihugu. Tuzareba niba ubwo bwumvikane bushoboka. Nibutagerwaho, hari uburyo bwo gutora, hakurikijwe ubwiganze bw’amajwi y’ibihugu. Ariko icyo dushyira imbere cyane ni uko hatabaho amacakubiri muri OIF. Turizera ko hazaboneka ubwumvikane.”

Abayobozi bo muri RDC bamaze iminsi bagaragaza ko bashobora kongera gusuzuma uruhande igihugu cyabo gihagazeho muri OIF, cyane cyane mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, aherutse kuvuga ko igitekerezo cyo kuva muri Francophonie kimaze igihe mu gihugu cye, ndetse ko Kinshasa izashingira ku bizava mu matora kugira ngo ifate umwanzuro ku hazaza hayo muri uwo muryango.

Muyaya yagize ati “Biragaragara ko abaturage ba RDC bamaze igihe kirekire bagaragaza ubushake bwo kubona igihugu cyacu kiva muri Francophonie. Kandidatire yacu ifite ishingiro urebye icyo igihugu cyacu gisobanuye ku hazaza h’Igifaransa. Dufite umukandida, dufite gahunda kandi dufite icyerekezo.”

Muyaya yanavuze ko RDC isanga kongera gutorwa kwa Mushikiwabo bitaba bihuye n’indangagaciro Kinshasa ivuga ko Francophonie ishingiyeho, zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu, kubaha ubusugire, demokarasi n’imiyoborere myiza.

Royer yavuze ko u Bufaransa bubona kuba RDC yava muri OIF nk’ikintu kibi ku muryango, bityo ko igihugu cyabo kizakora ibishoboka kugira ngo Leta ya Kinshasa yisubireho.

Ati “Birumvikana ko RDC iramutse ivuye muri OIF byaba ari ibintu bibi cyane, kuko ari kimwe mu bihugu bikomeye bya Francophonie. Tuzagerageza twese kubyirinda. Ariko kugeza ubu nta ruhande twafashe. Tuzareba ibizaba ku wa Mbere, ubwo hazaba amatora cyangwa igenwa ry’Umunyamabanga Mukuru.”

Yakomeje avuga ko kuba abakuru b’ibihugu bazaba bari i Phnom Penh bishobora kuba umwanya wo kuganira imbonankubone ku bibazo bikomeje guteza umwuka mubi mbere y’amatora.

Ati “Tuzi ko abakuru b’ibihugu bazaba bahari kandi bazashobora kuvugana imbonankubone, bakaganira kuri iki kibazo. Birashoboka ko hari ibintu bizabanza gusobanuka mbere y’uko hafatwa icyemezo.”

Mu kiganiro na Africa24, Mushikiwabo yagaragaje ko yatungurwa cyane n’uko RDC yava muri OIF, kandi iki gihugu cyaragize uruhare mu gutegura aya matora kuva mu ntangiro z’uyu mwaka kugeza n’aho gitanga umukandida.

Yagize ati “Natungurwa cyane. RDC ni igihugu gikomeye ku buryo kidakwiye kwitwara nk’icyivumbura.”

Mushikiwabo yibukije ko OIF ifite abanyamuryango 53 bityo ko ari bo bazafata umwanzuro ku hazaza h’ubuyobozi bwayo, binyuze mu nzira yamaze gutegurwa kandi yumvikanyweho.

Abanyamakuru bakora inkuru z'ubutabera baba mu muryango Pax Press baganiriye kuri dosiye ya Safari Madjaliwa uzatangira kuburana mu cyumweru gitaha
Umujyanama wa mbere wa Ambasade y'u Bufaransa, Adelin Royer, n'umujyanama mu by'umutekano, Col Gil Chevalier, bitabiriye iki kiganiro
Adelin Royer yavuze ko u Bufaransa buzagerageza kwirinda ko RDC yava muri OIF, kuko ivuyemo byaba ari bibi cyane