00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi-borozi b’i Nyamasheke, urubyiruko n’abafite ubumuga: Benshi bakomeje kugaragaza inyota yo kwinjira mu Nteko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 May 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Abaturage batandukanye barimo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke basanzwe bakora ubuhinzi n’ubworozi, bashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire zabo ku mwanya w’abadepite.

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo igihe cyo gutanga kandidatire kirangire, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, NEC ikomeje kwakira abashaka kuba abakandida ku myanya itandukanye barimo abashaka kuba abadepite ndetse no ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Ku munsi wa munani wo kwakira kandidatire, Mukasine Julienne waturutse mu Karere ka Nyamasheke ni umwe mu batanze kandidatire ye ku mwanya w’umudepite mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

Mukasine wagaragaje ko asanzwe ari umuhinzi yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukurebera hamwe ingamba zo kurwanya igwingira mu bana kuko rikomeje gutera inkeke ku gihugu.

Yagize ati “Haracyari ibijyanye n’imirire ubona harimo ikibazo, nk’umugore wize ivugururamibereho numva hari icyo nakora kugira ngo dukomeze dushakishe icyateze imbere imibereho myiza kuko hagenda hagaragara igwingira mu bana”.

Yagaragaje ko iyo umwana yagwingiye umuturage w’ejo hazaza aba agizweho ingaruka n’iterambere ry’igihugu riba rigizweho ingaruka.

Kuri ubu Mukasine Julienne ashinzwe ubutabera mu nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba akaba afite icyizere 100% ko azagirirwa icyizere cyo kuba yahagararira abagore mu Nteko.

Ndicunguye Yves usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko akurikije uko asanzwe avugira urubyiruko mu Karere abarizwamo yumvise byatanga umusanzu ku gihugu mu gihe yaba yinjiye mu Nteko.

Ati “Nabonye ukuntu numvikanisha ijwi ryanjye mu nama njyanama mu Karere kanjye ka gakenke ndavuga nti kubera iki ntatanga kandidatire yanjye n’ubundi ko mvugira urubyiruko mu karere kanjye, nkaruvugira ku rwego rw’Igihugu ijwi ryaryo rikumvikana. Ikindi cyabinteye ni ukubera amahirwe igihugu cyacu giha urubyiruko yo kwinjira mu nzego zifata ibyemezo.”

Ishimwe Moise usanzwe ari umuhinzi n’umworozi kuko yorora ingurube, inkoko n’inka ndetse akanakora ubucuruzi bubikomokaho wo mu Karere ka Nyamasheke yatanze kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya w’abadepite.

Ishimwe yagaragaje ko mu gihe yagera mu Nteko yazagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko mu rubyiruko.

Habarugira Frederic w’imyaka 43, ufite ubumuga bwo kutabona na we yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kandidatire nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umudepite.

Habarugira yavuze ko gutekereza kwiyamamariza kuba umudepite bijyanye n’icyizere yifitiye, aho yagiye akora imirimo mu turere dutandukanye, abona ko ashoboye mu buryo bugaragarira mu musaruro atanga.

Uyu mukandida yavuze ko impamvu yatumye yiyamamaza nk’umukandida wigenga ari uko yiyumvamo icyizere kandi agomba kubahiriza amategeko kugira ngo azabe Umudepite.

Haburigira atuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubumuga bwo kutabona yabugize buturutse kuri gerenade umuntu yamuteye ikaza kumukomeretsa, ubwo yari ingimbi.

Kugeza ubu hamaze kwakirwa abashaka guhatanira umwanya wo kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko banyuze mu byiciro byihariye barenga 170.

Hari kandi abakandida bamaze gutangwa n’imitwe ya Politiki itandukanye.

Urubyiruko narwo rukomeje kugaragaza ko runyotewe no kwinjira mu Nteko
Ubwo Habarugira ufite ubumuga yatangaga kandidatire ye
Nyuma yo gutanga kandidatire yashimiye NEC yamwakiriye
NEC ikomeje kwakira abakandida ku myanya itandukanye
NEC ikomeje kwakira abantu bashaka kuba abakandida
Ndicunguye Yves ubwo yatangaga kandidatire
Mukasine Julienne waturutse mu Karere ka Nyamasheke ni umwe mu batanze kandidatire
Kandidatire zikomeje gutangwa umunsi ku wundi
Habarugira yari afite ibyangombwa byose biba bikenewe
Ishimwe Moise ubwo yatangaga kandidatire ye
Abatanze kandidatire bagaragaza ko bizeye gutorwa
Abakandida ku mwanya w'abagore bakomeje kwiyongera

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .