Minisitiri Kaboneka wayoboye uyu muhango w'ihererekanyabubasha, wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016, mu Karere ka Musanze, yagarutse ku byiza byinshi iyi ntara yagezeho nyuma y'intambara n'umutekano muke waharangagwa mu myaka ishize, harimo iterambere ry'imihanda, amahoteli, amashuri n'amavuriro, abasaba no kurandura umwanda ukihagaragara.

Yagize ati"Ibintu byinshi muri iyi ntara bihagaze neza ariko ntawabura kubasaba kurandura burundu umwanda uhagaragara kandi birashoboka."

Yakomeje abasaba kurushaho gukunda abaturage nk'uko umukuru w'igihugu, Paul Kagame abakunda babarinda icyabahungabanya cyose ndetse n'icyabadindiza mu iterambere.

Ati"Mugomba gukunda abaturage nk'uko umukuru w'igihugu abakunda, mukabarinda icyabahungabanya cyose ahubwo mukabafasha gutera imbere."

Musabyimana Jean Claude ugiye kuyobora Intara y'Amajyaruguru yari asanzwe ari umuyobozi w'Akarere ka Musanze akaba asanga inshingano zariyongereye.

Yagize ati"Birumvikana inshingano ziyongereye ariko tuzakomeza kubakira ku byiza byagezweho kandi tuzagisha n'inama aho tuzabona bikenewe."

Bosenibamwe Aimé wari umaze imyaka ikabakaba umunani ayobora iyi ntara nyuma yo gusimbura Rucagu Boniface wari wahamagariwe kuyobora Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kugaragaza ubushobozi bwe ndetse n'umuryango RPF wamureze.

Ati"Ndashimira Perezida wa Republika, Paul Kagame, wampaye icyizere n'amahirwe yo kugaragaza ubushobozi mfite ndetse n'umuryango FPR Inkotanyi wandeze, kandi niteguye gukomeza gukorera igihugu cyanjye."

Abayobozi b'uturere tw'Intara y'Amajyaruguru bari bitabiriye umuhango w'Ihererekanyabubasha ry'umuyobozi w'Intara yabo
Abayobozi b'uturere tw'Intara y'Amajyaruguru bari bitabiriye umuhango w'Ihererekanyabubasha ry'umuyobozi w'Intara yabo
Abayobozi b'inzego z'umutekano muri iyi ntara nabo bari bahari
Abayobozi b'inzego z'umutekano muri iyi ntara nabo bari bahari
Bosenibamwe (iburyo) avuga ko nubwo atakiri umuyobozi azakomeza gukorera igihugu cye
Bosenibamwe (iburyo) avuga ko nubwo atakiri umuyobozi azakomeza gukorera igihugu cye
Guverineri Musabyimana (ibumoso) ashyikirizwa bimwe mu bikoresho azakoresha mu kazi ke
Guverineri Musabyimana (ibumoso) ashyikirizwa bimwe mu bikoresho azakoresha mu kazi ke
Bosenibamwe yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye amuha kuyobora iyi ntara
Bosenibamwe yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye amuha kuyobora iyi ntara
Musabyimana avuga ko agiye kubakira ku byagezweho ateza imbere Amajyaruguru
Musabyimana avuga ko agiye kubakira ku byagezweho ateza imbere Amajyaruguru
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi b'iyi ntara gukunda abaturage nkuko Kagame abakunda
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi b'iyi ntara gukunda abaturage nkuko Kagame abakunda

[email protected]